skol
fortebet

Zari yahishuye byinshi ku mubano we na Diamond birimo kuba yaramusabye gusubirana bagakora n’ubukwe n’uburyo yigeze kubumuraza we na bagenzi be

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, yahishuye uburyo umubano wabo wakomeje kuzamba nyuma yo gutandukana, ashinja Diamond kwirengagiza inshingano z’ababyeyi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirekire Zari aherutse kugirana na Ayo TV yamusuye aho atuye muri Afurika y’Epfo, yagarutse ku mubano we na Diamond nyuma yo gutandukana.

Uyu mugore w’abana batanu barimo babiri ba Diamond Platnumz, yahishuye ko uyu mugabo yashatse ko bongera kubana bagakora ubukwe, ariko undi akamubera ibamba kuko yari yarananiwe kwihanganira ingeso ye y’ubushurashuzi.

Ati “Yarambwiye ngo reka dukore ubukwe ducecekeshe abavutuga’ ndamubwira nti ‘Nasibu ikibazo si ugukora ubukwe nawe, ikibazo ni wowe ubwawe. Nubwo twakora ubukwe ntuhinduke ntacyo byahindura. Urabyara, urasambana sinzi na Tunda na buri wese muri Tanzaniya none urashaka ko dukora ubukwe?”

Zari yavuze ko abitse umurundo w’ubutumwa Diamond yamwoherereje amusaba ko basubirana ku buryo yiteguye kubwerekana aramutse abihakanye.

Nubwo Diamond yasabaga Zari ko basubirana ngo yanashakaga ko azana umwana yabyaranye na Hamisa Mobeto bakamurerana n’abandi, ibintu uyu mugore atakozwaga na gato.

Ati “Yarambwiye ngo arashaka guhuriza hamwe abana ndamubwira nti ‘ntabwo ndakira ibikomere bw’ibyo wankoreye, ntushobora kuza unsindagiraho umwana wabyaranye n’undi mugore’.”

Zari yavuze ko amaze guhakanira Diamond yahise agira uburakari bukomeye bituma anasubika kwitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri y’umukobwa wabo Tiffah.

Baraye mu nzu imwe ukubiri

Mu mwaka ushize hari ubwo Diamond yaraye mu rugo rwe ruri muri Afurika y’Epfo ari naho Zari abana n’abana be, abantu batangira gutekereza ko baba basubiranye.

Zari yavuze ko icyo gihe nta rukundo na ruke yari agifitiye Diamond ku buryo yimutse mu cyumba cye akajya kurarana n’abana.

Ati “Hari ubwo yari avuye mu gitaramo muri Namibia aca mu rugo, icyo gihe yerekanye amafoto ari mu cyumba cyanjye, abantu baravuga ngo basubiranye. Yaraje muharira icyumba cyanjye ku bwo kumwubaha njya kurara mu cyumba cya Tiffah.”

Mu kumwereka ko atakimukunda, Zari yanze kumutekera araburara, ndetse bunakeye ngo ntiyigeze amubira na mwaramutse.

Ati “Bari bavuye gufata amashusho bagera mu rugo nka saa ine z’ijoro. Nta biryo byari bihari kandi bari bashonje, umutima urankomanga ko nari kuba nabatekeye ariko ndavuga nti ‘ntawe unshima’.”

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu ntabwo bongeye kubonana cyangwa se ngo bavugane no kuri telefone.

Diamond yanze gutanga indezo nk’umubyeyi

Yavuze ko baheruka kubona amafaranga aturutse mu ntoki ze ubwo yamuhaga ibihumbi $2000 kugira ngo bategure isabukuru y’umukobwa wabo mukuru Tiffah.

Mu mvugo irimo uburakari Zari yanyomoje Diamond ujya uvuga ko atanga indenzo, avuga ko nta mugabo umurimo.

Ati “Abana bafite umushoferi wabo, bariga, bambara imyenda yo mu mpeshyi n’itumba, turasohoka mu mpera z’icyumweru, nta n’isoni bigutera nk’umugabo ? Ubwo bahamagara abagabo nawe ukazamo? Uri umubyeyi nyabaki?”

Zari yavuze ko inzu Diamond yaguze muri Afurika y’Epfo badateze kuyimuha kuko ari iy’abana babyaranye. Diamond yagiye ashaka ko abana be bajya kumusura muri Tanzania ariko ntibyakunda bitewe n’ukutumvikana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa