Miss Igisabo na bagenzi be bishimiye bidasanzwe icyumba bari kuraramo(VIDEO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 15 October 2017 Yasuwe: 6546

Miss Uwase Honorine wamenyekanye cyane ku izina ry’igisabo mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2017 niwe watoranyijwe guhagararira U Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya nyampinga hitabwa ku bwiza bw’ibidukikije rizwi ku izina rya "Miss Earth".

Miss Uwase Hirwa Honorine yahagurutse mu Rwanda taliki ya 07 Ukwakira 2017 yerekeza mu gihugu cya Philippines aho iri rushanwa riri kubera ajyanywe no guhatana n’abakobwa bagera kuri 90 baturutse mu mpande zose z’isi.

Uyu mukobwa ibyishimo byamurenze abonye ubwiza bw’icyumba agiye kuraramo kwiyumanganya biramunanira asabwa n’ibinezaneza asangiza abakunzi be amashusho y’imiterere y’ahantu ari kuba by’umwihariko icyumba araramo.

Igisabo yifashe amashusho n’amajwi ari mu rurimi rw’icyongereza mu kwerekana imiterere y’ahantu ari kuba.

Miss Uwase Hirwa Honorine watowe nka nyampinga ukunzwe n’abantu (miss popurality) muri miss Rwanda 2017

Mu magmbo yavugagamo aherekejwe n’amashusho yerekanaga ubwiza bw’uruganiriro rwabo, akerekana ibikoresho birimo televiziyo nziza, intebe nziza, (...). Iyo avuye kwerekana ibiri mu ruganiriro ahita ajya no kwerekana icyumba araramo kirimo igitanda cyiza kinashashe neza cyane .

Igisabo akomeza yerekana ubwiza bw’ubwiherero bwabo, Akagaruka no mu cyumba bararamo akerekana umukobwa uhagarariye igihugu cya Ireland y’Amajyaruguru bararana, Avuga ko babanamo ari batatu gusa mu gihe cyo gufata amashusho umukobwa uturuka mu gihugu cya Ghana babana ntiyari ahari.

Miss igisabo muri aya mashusho birangira yigaragaje kandi koko umubonye wese ahita abona ko ari umukobwa usabana kandi wishimiye ubuzima abayemo muri Philippines.

Muri aya mashusho Honorine agaragara yambaye neza ubona ko aberewe, birangira ashishikariza abantu gukurikirana uko ibikorwa bya miss Earth biri kugenda ndetse agasaba n’abantu kubikurikirana imbonankubone banyuze ku rukuta rwa facebook ya miss Earth 2017.

Reba amashusho ya Miss Igisabo agaragaza icyumba ari kubamo na bagenzi be babiri ndetse n’uburyo avuga ko buri kimwe cyose ari cyiza ku rwego rwo hejuru.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abategura Miss Rwanda bakomeje kunengwa

Itsinda rishinzwe gutera amarushanwa ya Miss Rwanda ariryo ‘Rwanda...
20 February 2018 Yasuwe: 1528 0

Blac Chyna yashyizwe ku karubanda arimo gusambana

Umunyamideli Blac Chyna wakundanye n’ ibyamamare birimo Tyga , Wiz khalifa...
20 February 2018 Yasuwe: 2034 0

Dore abagabo bakanyujijeho mu rukundo na Zari umaze iminsi abenze...

Zari nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz, benshi barimo kwibaza undi...
20 February 2018 Yasuwe: 2081 0

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hamenyekana usenga Bayari hagati ya...

Iminsi 4 gusa niyo ibura ngo hamenyekane usenga Bayari hagati ya Bishop...
20 February 2018 Yasuwe: 1698 0

Urutonde rw’abakobwa beza bo mu Rwanda barusha abandi kwambara...

Mu Rwanda hamaze kumenyekana urutonde rw’ abakobwa bambara neza bakaberwa...
20 February 2018 Yasuwe: 3891 0

Umunyarwandakazi yashyize ifoto ye ahagaragara yambaye ubusa buri...

Umunyarwandakazi supersexy yashyize hanze ifoto ye kuri instagram yambaye...
20 February 2018 Yasuwe: 4743 0