skol
fortebet

Mu mitoma ihambaye Humble yashimye Imana yamugeneye umugore wuzuza umunezero we

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu gihe Humble Jizzo n’umukunzi we w’umunyamerikakazi bitegura kurushinga bakomeje kuryoshya, yashimye Imana yampuhaye umugore mwiza wuzuza umunezero n’ibyishimo ahora buri gihe.
Aba bombi baritegura kurushinga mu Ugushyingo uyu mwaka nk’uko bakunze kubitangaza.Uyu muhanzi yanditse kuri instagram agaragaza uburyo yishimiye kuba ari kumwe n’umukunzi wari umaze iminsi imahanga.
Manzi James [Humble Jizzo] umwe mu baririmbyi b’itsinda Urban Boyz yanditse ati “Mwaramutse nshuti zanjye…Wakoze Mana (...)

Sponsored Ad

Mu gihe Humble Jizzo n’umukunzi we w’umunyamerikakazi bitegura kurushinga bakomeje kuryoshya, yashimye Imana yampuhaye umugore mwiza wuzuza umunezero n’ibyishimo ahora buri gihe.

Aba bombi baritegura kurushinga mu Ugushyingo uyu mwaka nk’uko bakunze kubitangaza.Uyu muhanzi yanditse kuri instagram agaragaza uburyo yishimiye kuba ari kumwe n’umukunzi wari umaze iminsi imahanga.

Manzi James [Humble Jizzo] umwe mu baririmbyi b’itsinda Urban Boyz yanditse ati “Mwaramutse nshuti zanjye…Wakoze Mana yanjye kuba wongeye uyu munsi ku iyindi minsi nzamara ku Isi wiremeye…Warakoze kandi Mana kugenera umugore mwiza nk’uyu wuzuza ibyishimo n’umunezero wanjye iteka…Tubifurije weekend nziza..Icyo tubifuriza n’uko mwakomeza kwicisha bugufi no gukora cyane.”

Humbe avuga ko umukunzi we yampubereye buri kimwe cyose

Humble atangaje ibi nyuma y’iminsi micye umukunzi we agarutse mu Rwanda.Umuryango.rw, ufite amakuru yizewe ahamya ko uyu mukobwa yagiye iwabo kubateguza ubukwe afitanye n’umukunzi we.

Amafoto menshi umukunzi wa Humble yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha agaragaza ibyishimo bidasa yagiranye n’umuryango we ndetse n’inshuti n’abavandimwe ataherukaga dore ko yari amaze igihe mu Rwanda.

Ku wa Kane tariki 3 Kanama 2017 ni bwo Amy Blauman umukunzi wa Humble Jizzo bagiye kurushinga yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yasanze umukunzi we amutegereje.

Yahageze mu masaha y’igicuku. Nyuma yo kumwakira uyu muhanzi yaje kwandika ku mbuga nkoranyambaga akoresha anashyiraho amafoto atandukanye maza aterura agaira ati”Urakaza neza, nta byishimo mu buzima utarimo mbega naragukumbuye…”

Uyu muhanzi na Amy Blauman batangiye gukundana mu buryo buteruye mu mwaka wa 2015. Urukundo rugitangira kuvugwa hagati yabo babanje kubihakanira itangazamakuru nyuma baza kubyemera ndetse kuri ubu bateganya kurushinga bitarenze impeshyi y’umwaka wa 2017.

Ibitekerezo

  • Ariko se mu gika cya kabiri umunyamakuru yavuze ngo bazarushinga mu Ugushyingo, hepfo arangije ngo ni mu mpeshyi ya 2017 ibyo ntibivuguruzanya?
    Nyabuneka chief editor mujye mugira
    proofreading y’inkuru cyane cyane Ku byerekeranye na coherence y’ibitekerezo.

    ARASETSE SE...ABO YABWIYE AYO MAGAMBO NI BENSHI..TUZEMERA TUBIBONYE...HHHH

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa