skol
fortebet

Mu mitoma ihebuje Clement yabwiye Knowless ko amukunda byarenze urugero

Yanditswe: Monday 07, Aug 2017

Sponsored Ad

Ishimwe Clement washakanye na Butera Knowless yanditse amagambo agaragaza ibysihimo by’ikirenga afite nyuma y’umwaka umwe yambika iy’urudashira n’umukunzi we banafitanye umwana w’umukobwa.
Ishimwe Clement washakanye na Butera Knowless yanditse amagambo agaragaza ibysihimo by’ikirenga afite nyuma y’umwaka umwe yambikanye y’urudashira n’umukunzi we banafitanye umwana w’umukobwa.
Aba bombi bamaranye umwaka barushinze, bungutse byinshi birimo inshuti n’abavandimwe; ibirenze kuri ibyo bibarutse imfura (...)

Sponsored Ad

Ishimwe Clement washakanye na Butera Knowless yanditse amagambo agaragaza ibysihimo by’ikirenga afite nyuma y’umwaka umwe yambika iy’urudashira n’umukunzi we banafitanye umwana w’umukobwa.

Ishimwe Clement washakanye na Butera Knowless yanditse amagambo agaragaza ibysihimo by’ikirenga afite nyuma y’umwaka umwe yambikanye y’urudashira n’umukunzi we banafitanye umwana w’umukobwa.

Aba bombi bamaranye umwaka barushinze, bungutse byinshi birimo inshuti n’abavandimwe; ibirenze kuri ibyo bibarutse imfura yabo bise Or Butera.Clement yanditse agaragaza ko nubwo umwaka ushize bisa n’aho igihango cyabo cyabaye ejo hashize.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Instagram buherekejwe n’ifoto ubwo bari mu myiteguro y’ubukwe, yagize ati ”Birasa nkaho byabaye ejo, isabukuri nziza kuri twe, warakoze kuri buri kimwe. Ndagukunda.”

Knowless nawe yahise amwandikira agira ati "Biratangaje ukuntu ibihe byihuta iyo umuntu ari mu rukundo ruhamye."

Bamwe mu bakurikirana ibi byamamare ku mbuga nkoranyambaga babifurije ishya n’ihirwe mu rugo abandi babaragiza Imana.

Ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2016, nibwo Knowless na Clement bakoze ubukwe bwabo, ubukwe bwabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Ubu bukwe bwahuruje imbaga y’abantu benshi bashakaga kwihera ijisho, harimo abo mu karere ka Bugesera no mu bindi bice bitandukanye barimo n’abavuye mu mujyi wa Kigali.

Indi nkuru bifitanye isano: http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/knowless-afata-clement-nk-uwakoze-ibidasanzwe-mu-buzima-bwe-nyuma-y-ibibazo-by

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ’WINNING TEAM’

Published on Aug 1, 2017...Music video by Butera Knowless performing Winning Team..(c) Kina music 2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa