skol
fortebet

Mu mitoma myinshi Diamond yashimagije Tanasha avuga ko ateye amabengeza

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond uri kuvugwa mu rukundo n’umunyamakuru witwa Tanasha yavuze ko ubwiza bwe buteye amabengeza.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kuri ubu hari gucicikana amafoto agaragaza umukobwa witwa Tanasha Donna uri kuvugwa mu rukundo n’icyamamare Diamond aho uyu muhanzi yabishimangiye avuga ko ubwiza bw’uyu mukobwa ari ntagereranywa .

Kuri uyu wa kabiri iby’aba bombi byongeye guteza urujijo kubera amashusho uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwa Instagram bari kumwe ku mucanga ahitwa Mtwara, avuga ko nta kabuza yamaze kurohama mu rukundo.

Ati “Intare iri kugwa mu nyanja y’urukundo! Ndagukunda Tanasha. Uteye amabengeza ku buryo no mu gicucucu cyawe biba bigaragara.”

Tanasha usanzwe anakora akazi ko kugaragara mu mashusho y’abahanzi batandukanye, arimo n’ay’indirimbo ya Alikiba yitwa Nagharamia, mu kiganiro yagiranye na Millard Ayo yavuze ko yahoranye inzozi zo kuzakorana na Diamond Platnumz ariko ntiyavuga ko bakundana.

Ati “Uretse Alikiba, mu by’ukuri sinzi uko Abanyatanzania bazabyakira noneho nibabona nkoranye n’umuhanzi nka Diamond.”

Aya magambo y’uyu mukobwa yateje urujijo kuko no mu binyamakuru bitandukanye by’iwabo muri Kenya yagiye yandikirwa abazwa iby’uyu mubano we na Diamond Platnumz akaryumaho.

Ariko hari amakuru avuga ko uyu mukobwa yaba ari gukorana umushinga w’indirimbo na Diamond, ndetse bari muri Mtwara bagiye gufata amashusho y’iyo uyu muhanzi yitegura gushyira hanze.

Tanasha ni umukobwa kuri ubu ukora kuri Radiyo na NRG muri Kenya aho afite imyaka 15y’amavuko se umubyara afite inkomoko mu Butaliyani mu gihe nyina akomoka muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa