Mu mpamvu zatumye Miss Mukangwije Rosine yamburwa ikamba harimo Kubahuka,Kwihenura,guta ishuri, kudatirura imyenda yahawe n’ibindi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 June 2019 Yasuwe: 3994

Mukangwije Rosine wabaye Miss Elegancy 2018 yambuwe iri kamba aho ashinjwa kubahuka, kwihenura, guta ishuri, kudatirura imyenda yahawe n’ibindi.

Mu ibaruwa yandikiwe uyu mukobwa yamenyeshejwe ko nyuma y’ubushakashatsi bakoze basanze ikamba rya Miss Elegancy yahawe atari arikwiriye kuko yabiyeretse uko atari.

Akaba yasabwe kugarura iri kamba bitarenze tariki ya 23 Kamena 2019 saa 16:00’, akaba yamenyeshejwe ko nyuma y’iyi tariki nta bikorwa na bimwe yemerewe kwitabira nka Miss Elegancy ndetse ko n’ubufasha yemerewe binyuze ku kuba ari Nyampinga, ababyemeye bafite uburenganzira bwo kubumwima.

Muri iyi baruwa bamushinja kandi kubahuka ubuyobozi bwa Miss and Mr Elegancy, ubwibone guta ishuri n’ibindi.

Mu ntangiriro za Nzeri 2018 ni bwo Mukangwije Rosine na Niyirora Dovic bambitswe ikamba ry’umukobwa n’umuhungu ugaragara neza (Miss & Mr Elegancy), Rosine akaba yasabwe kugarura iri kamba rigahabwa urikwiye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zari yagiriye inama ikomeye mukeba we Tanasha utwite inda ya Diamond...

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Zari Hassan yabwiye...
23 July 2019 Yasuwe: 1845 1

Tuma Basa inshuti y’akadasohoka ya P. Diddy akaba n’umwe mu bayobora Youtube...

Umunyarwanda uba muri Amerika akaba ari inshuti y’akadasohoka ya P. Diddy,...
22 July 2019 Yasuwe: 2802 0

Diamond Platnumz yashimiye Imana kubera ko atanduye virusi itera...

Umuhanzi Diamond Platnumz usanzwe ari na nyiri inzu itunganya umuziki ya...
22 July 2019 Yasuwe: 2341 1

Ama G The Black yongeye akongeza umuriro hagati ye na P-Fla aho yanavuze ko...

Mu minsi yashize umuhanzi P Fla, yibasiye abaraperi bagenzi be Riderman na...
22 July 2019 Yasuwe: 1500 0

Zari yahishuye byinshi ku mubano we na Diamond birimo kuba yaramusabye...

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, yahishuye uburyo...
21 July 2019 Yasuwe: 4883 0

Umuhanzikazi nyarwanda Asinah yatunguranye yereka abamukurikira amabere...

Umuhanzikazi nyarwanda mu njyana ya Dancehall Mukasine Asinah[Asinah Erra]...
21 July 2019 Yasuwe: 10071 2