skol
fortebet

Mu mvugo yuje agahinda,Koffi Olomide yasangije Isi yose urupfu rw’umubyeyi we[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu gahinda kenshi n’amarira, umuririmbyi wo muri Repubulika iharanira demolarasi ya Kongo Koffi Olomide, abicishije kuri facebook yavuze ko nyina umubyara yapfuye.

Sponsored Ad

Inkuru y’urupfu rwa Aminata Angelique Muyonge yamenyekaniye kuri facebook, aho umuhungu we Koffi Olomide yashyize amashusho ari kurira avuga agahinda afite.

Ati “Kuri wowe ni indabo kuri twe ni amarira, kuri uyu wa 3 Ukwakira Imana yemeye ko ujya gusanga data kandi ndabishimira Imana, ndagukumda cyane. Uruhukire mu mahoro”.

Impamvu y’urupfu rwe ntabwo yamenyekanye. Nyina apfuye nyuma y’imyaka ine se Charles Agbepa apfuye.

Antoine Christophe Agbepa Mumba wamenyekanye nka Koffi Olomide, yavutse kuwa 13 Nyakanga 1956, ku myaka 64 ni umwe mu baririmbyi bamenyakanishike injyana ya Rhumba na Ndombolo zo muri Kongo mu ruhando mpuzamahanga, mu ndirimbo nka Effrakata, Loi, Papa mobimba n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa