skol
fortebet

Imyambarire idasanzwe y’ ibyamamarekazi byo mu Rwanda (AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 19, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Iyo ugerageje kuzenguruka mu gihugu hirya no hino cyane cyane ahaba habereye ibitaramo by’abahanzi cyangwa ibindi birori bitandukanye byahuje imbaga nyamwinshi uhasanga abantu bambaye mu buryo butandukanye akenshi usanga ivugisha benshi.
Iyi myambarire iharawe na benshi bamwe bayibona nka kimwe mu bigaragaza ko imyidagaduro igenda itera imbere mu Rwanda kuko abayitabira bagenda bahindura uburyo bagaragara iyo bayitabiriye.
Abakunze gushyirwa mu majwi kenshi ni abari (abakobwa) biganjemo (...)

Sponsored Ad

Iyo ugerageje kuzenguruka mu gihugu hirya no hino cyane cyane ahaba habereye ibitaramo by’abahanzi cyangwa ibindi birori bitandukanye byahuje imbaga nyamwinshi uhasanga abantu bambaye mu buryo butandukanye akenshi usanga ivugisha benshi.

Iyi myambarire iharawe na benshi bamwe bayibona nka kimwe mu bigaragaza ko imyidagaduro igenda itera imbere mu Rwanda kuko abayitabira bagenda bahindura uburyo bagaragara iyo bayitabiriye.

Abakunze gushyirwa mu majwi kenshi ni abari (abakobwa) biganjemo ahanini abahanzi, abanyamideli, abakinnyi ba sinema, ba nyampinga ndetse n’abandi..., aba bose ahanini usanga bagawa kubera imyambarire yabo idahwitse gusa ntibivuze ko n’abakigendera ku muco badahari.

Mu gihe iterambere ryiyongera abanyarwanda dusabwa gusigasira umuco wacu kugira ngo udatakarira mu byo twita iterambere, gusa iyo urebye urubyiruko rw’u Rwanda usanga bamwe na bamwe badakozwa ibyo gusigasira umuco wo kwambara ukikwiza.

Kugira ngo umuco wo kwambara ukikwiza ubumbatirwe bisaba kwifashisha bamwe mu byamamare byo mu Rwanda cyane ko aribo bafatwa nk’ibyitegererezo ku bakiri bato, gusa kuri ubu usanga ibi byamamare aribo bigana imico y’abandi bityo bagapyinagaza umuco w’u Rwanda wo kwambara ukikwiza kandi ari bo bagafashe iyambere mu kwigisha ababareba cyane ko byafasha gukangura umuco wo kwambara ukikwiza usa n’ugenda usinzira.

Dore amwe mu mafoto ikinyamakuru cya umuryango.rw twakusanyije yagiye afatwa mubihe bitandukanye agaragaza bamwe mu byamamarekazi byo mu Rwanda bari mu myidagaduro ariko basa n’abasize umuco wo kwambara ukikwiza mu rugo ndetse nandi ateye isoni yagiye ashyirwa hanze.



Aha ni Teta Sandra ari kumwe na miss Rusizi (ibumoso) mu birori bya white party


Allioni usanzwe agaragaza udushya mu myambarire aha yari ku rubyiniro rwa PGGSS6



Umuraperikazi Fearless keza nawe imyambarrire ye ikunda gutungura benshi


Knowless aha yari ku rubyiniro asusurutsa imbaga


Nickita yagaragaye mu mashusho y’indirimbo "Agatako"


Amanda


Sacha (iburyo) na Asinah (ibumoso) bari mu gitaramo cyateguwe na Miss Sandra


Oda Paccy na Asinah ni bamwe mu bakunda kugaragara mu birori bitandukanye bambaye ibisa n’ubusa.


Miss SFB Isimbi ubwo nawe yiyicariraga uko yishakiye maze agaragaza ubwambure bwe nta mwenda w’imbere urimo bitewe n’agakanzu kagufi yari yambaye


Mutoni Balbine wigeze no kuba igisonga cya kane muri Miss Rwanda nawe yagaragaye ubwo yifotoraga yambaye ubusa


Anita Pendo ndetse na Miss Vanessa ubwo nabo bagaragaraga bifotora igice cyo hejuru nta mwambaro bambaye.

Ibitekerezo

  • Mwari mwabona Teta yambaye gutya ? hanyuma se ubu his excellency yakwifuza guherekezwa n’umuhanzi wambaye utya ? mwarangiza ngo mukeneye promotion !
    Niba wifuza gukorana n’abayobozi nawe ambara mu buryo buri official cg formal.

    NONE SE NIBA IBITARO BY’INDERA BYARUZUYE, LETA YAKWIFASHISHIJE ABA PSYCHOLOGISTS BANDI KO BANO BAKOBWA BAFITE IBIBAZO MU MUTWE BYANSHI. kdi ikintu kibabaje; uhuye n’umuntu wambaye kuriya ariko ufite umwanda watangira kumwita umusazi !! none se umusazi ufite isuku n’ufite umwanda bose si abasazi ?!?!

    Mubareke ibyo bibuno byabo barata nkongwa izabimara kandi ku munsi w’amateka babibazwe nibatihana

    None se mwagiraga Amanda yambare gute kuri piscine??

    Ndabona nta kibazo kirimo, nta n’uburwayi bwo mu mutwe bafite kuko babyambara babihisemo n’ubundi baba barayiguriye kuyambara, gusa wenda uriya mukobwa Asnah niwe batesheje equilibre mu rukundo kuko yizeye umwana w’umuntu bituma ahinduka ariko ku myambarire rwose nimubareke. ibi ntaho bihuriye n’ubutinganyi n’inyamaswa zidakora ariko muntu uzirusha ubwenge akabukora ngo ni uburenganzira bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa