skol
fortebet

Mu Rwanda hagiye gutegurwa igitaramo cyo guhuza ibyamamare kuko nta rukundo bigirana hagati yabyo

Yanditswe: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa The Mane ariwe Bad Rama yavuze ko agiye gutegura igitaramo cy’urukundo cyo guhuza ibyamamare nyarwanda kuko nta rukundo bigirana hagati yabyo.

Sponsored Ad

Hari kuwa 13 Ukwakira 2018 ubwo The Mane Music Label yakoraga ikiganiro n’abanyamakuru aho bavuga ku byo bamaze kugeraho mu mwaka ushize bafasha abahanzi batatu ari bo Safi Madiba, Marina na Queen Cha.

Umuyobozi wa The Mane Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama uyobora The Mane Music Label yavuze ko impamvu yatakereje gukora igitaramo cya Celebrities Xmas Party ari uko yasanze, ibyamamare byo mu Rwanda nta rukundo bigirana hagati yabyo, yifuza kubahuza.

Yagize ati “abantu twakira abasitari cyangwa abanyempano bo mu Rwanda, nka 90% kugira ngo uzababone ari babiri, batatu...akenshi baba bahujwe n’ihangana runaka, igikorwa runaka, irushanwa runaka, bishyuwemo se, cyangwa baje gukoramo nk’akazi nta bindi byishimo, nta rundi rukundo, ari iby’amafaranga.”

N’ubwo Badrama amaze umwaka ashora imari mu muziki, ntabwo ari bwo bwa mbere yari akiwinjiramo, ariko avuga ko atazi Producer witwa Bob nyamara ari umwe mu batunganya indirimbo bamaze igihe, kandi bakora neza.

Yagize ati “ nararebye ndavuga nti ‘nimba maze umwaka mu muziki byemewe n’amategeko nkaba ntazi nk’umugabo witwa Bob Pro, uwo mugabo ndumwumva akora ibikorwa byiza, ibintu byinshi cyane, ku maradiyo mba mwumva, sinzi yanatwaye igihembo cya Kiss Summer Awards, ariko nkanjye imbere y’Imana ntabwo muzi, duhuye no mu muhanda sinamumenya.”

Kuba hari abantu bakora ibijyanye n’umuziki bataziranye, ni byo byatumye Badrama ategura iki igitaramo. Si ibyamamare gusa bizakitabira kuko n’abafana babo bazaba batumiwe, bakazabasha guhura na bo. Abahanzi batandukanye bazaririmba harimo na Urban Boys iherutse gusinyana amasezerano na The Mane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa