skol
fortebet

Mu rwego rwo kugabanya ingendo zo kujya kureba Tanasha,Diamond agiye kumuha akazi

Yanditswe: Monday 28, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasrazuba , ubu amakuru ahamya ko yitegura gukora ubukwe bw’akataraboneka n’umukunzi we Tasha Donna Okeche ukorera akazi ke muri Kenya nk’umunyamakuru wa Radio NRG.

Sponsored Ad

Iby’ubukwe bwa Diamond Platnumz yabitangaje mu mezi asaga 3 atambutse, Uyu muhanzi ubwo yari kuri Radio na Televiziyo yashinze, niho yahamirije ko agomba guha akazi Tanasha kuri Televiziyo ya Wasafi mu rwego rwo kugabanya ingendo zajyaga muri Kenya kumureba .

Diamond Mu magambo ye make cyane yagize ati “njye ndabona umukunzi wanjye (yavugaga Tanasha) azagira ikiganiro kihariye kuri Wasafi Tv”.

Abafana b’aba bombi usanga batunga agatoki uyu muhanzi ko ubukwe bwe bushobora gutinda cyane kandi aba ababwira igihe akacyimura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa