Mubyara wa Masamba Intore akaba n’umuvandimwe wa Jules Sentore afungiwe muri Uganda azira kwinjiza ibiyobyabwenge[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 23 May 2019 Yasuwe: 4522

Umuhanzi w’umurundi Yvan Muziki ufite amaraso yo mu Rwanda ndetse akaba ari mubyara wa Masamba Intore ariko by’umwihariko nyina akaba avukana na Jules Sentore afungiwe muri Uganda akurikiranweho kwinjiza no gukwirakwiza muri Uganda ibiyobyabwenge.



Yvan Muziki asanzwe ari Umurundi ukomoka mu Rwanda. Nyina ni Umunyarwandakazi akaba avukana na Sentore Athanase, se wa Masamba Intore mu gihe se umubyara we ari Umurundi.

Ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018 ni bwo yaje mu Rwanda avuye mu Bubiligi aho yabaga, yaje avuga ko aje muri gahunda zitandukanye z’umuziki we ndetse n’ibitaramo yari aje gukora, azwi mu ndirimbo zitandukanye nka Mashallah, Kayenga Yenge, KabaKaba na Booboo.

Televiziyo NBS yo muri Uganda yatangaje ko mu cyumweru gishize polisi ya Uganda yafashe itsinda ry’abantu barindwi bafatanywe ibiro 16.5 by’ikiyobyabwenge cya Heroin kizwi nka Mugo mu Rwanda kiri mu biza ku isonga mu kubata urubyiruko cyane cyane urwo mu mujyi.

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire yavuze ko aba bantu barimo Yvan Muziki bafatanywe Heroin hamwe n’ibindi biyobyabwenge bafite umugambi wo kubyinjiza muri Uganda mu gihe abandi bashakaga kubijyana i Burayi.

Abafashwe harimo Nansamba Zam Salim, umugore w’imyaka 28 ukorera ubushabitsi i Kampala, Luwemba Andrew Kwagalakwe w’imyaka 32 ukora ku kibuga cy’indege cya Entebbe na mugenzi we Musinguzi Elly bakorana.

Icyakora batangaje ko uyu Yvan Muziki we yari afite ibyangombwa by’inzira yahawe n’Ububiligi kuko ariho asanzwe aba.

Ubwo yazaga mu Rwanda yakiriwe nabo mu muryango we

Uyu muvugizi wa Polisi akomeza avuga ko Yvan Muziki, ngo yafashwe ashaka gufata indege ya Qatar Airways ubundi akageza mu Burayi ibiyobyabwenge ashinjwa kuba yari afite mu mizigo ye nkuko amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri Uganda abitangaza.

Aba bose uko ari barindwi baracyafunzwe n’ubugenzacyaha mu gihe iperereza rigikomeje.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kaya

    Nubundi ibi biyobyabwenge harimo abantu bifite babifitemo uruhare ntabwo ari umuturage wa wundi wabuze n’urwara rwo kwishima wajya muririya business.Ahubwo polisi ijye ireba abo bantu begereye umupaka bifite ibacunge 24h/24.

    23 May

Inzindi nkuru

Miss Akiwacu Colombe yatatse bikomeye mugenzi we Miss Umunyana...

Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe ufite ubunararibonye mu irushanwa...
6 December 2019 Yasuwe: 1102 0

Ngo Katy Perry yabuze amafaranga nyuma yo kwimura ubukwe bwe

Abanyamerika bibeshye ku mpamvu Umuhanzikazi Katy Perry yimuye umunsi yari...
6 December 2019 Yasuwe: 646 0

Miss Nimwiza Meghan yamuritse umushinga we wo kurwanya imirire mibi mu gice...

Miss Rwanda wa 2019, Nimwiza Meghan witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss...
5 December 2019 Yasuwe: 747 0

Davido yerekanye umuringa uriho igihanga cy’umwana yaguze akayabo...

Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido yaguze umuringa...
4 December 2019 Yasuwe: 2989 0

Meddy yabonye ikiraka cyo kwamamaza muri Seychelles

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika,...
4 December 2019 Yasuwe: 1382 0

Miss Nimwiza Meghan yishimiwe bikomeye na Miss Nyekachi Douglas wo muri...

Miss Nimwiza Meghan uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2019...
4 December 2019 Yasuwe: 2027 0