skol
fortebet

Mudandi Frank yashyize hanze indirimbo ivuga ku buranga bw’Abanyarwandakazi aho agira ati "Nk’Igisabo"(VIDEO)

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Ndamyirokoye François wakuranye akabyiniriro ka Mudandi mu buhanzi akaba akoresha izina rya Mudandi Frank yasohoye indirimbo yitwa “Nk’igisabo” ivuga ku bwiza bw’uwo aba afata nk’umukunzi we mu ndirimbo ngo ariko ikomoza muri rusange ku bwiza bw’Abanyarwandakazi.
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’umuryango.rw Mudandi yavuze ko kugira ngo ahimbe iyo ndirimbo byaturutse ku cyifuzo cy’umusore baziranye wamubwiye ko afite umukobwa bakundana mwiza cyane amusaba kumukorera indirimbo arabyemera.
REBA HASI (...)

REBA HASI INDIRIMBO NSHYA YA MUDANDI YISE "NK’IGISABO"

Ati “ Hari umusore tuziranye yambwiye ko afite umukobwa w’inshuti ye mwiza cyane ambwira ko ari mwiza cyane ansaba kumukorera indirimbo ivuga ko ateye nk’Igisabo ndabimwerera kandi numva ko hari n’abandi benshi iyo ndirimbo izafasha nabo bafite abakunzi buje uburanga cyangwa babona nta n’umwe ubaruta mu maso yabo”.

Yakomeje avuga ko kwandika amagambo y’iyo ndirimbo yagendeye ku byifuzo by’uwo wamusabye kuyimukorera.

Ibitekerezo

  • CG ATEYE NK’IGICUMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa