skol
fortebet

Mugihe abandi bagenda birahira ubwiza bw’abanyarwandakazi,Yvonne Chaka Chaka we yagize icyo avuga ku basore b’abanyarwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Yvonne Chaka Chaka umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki wa Afrika, kuri ubu akaba ari kubarizwa mu mujyi wa Kigali aho aje kwitabira igitaramo yatumiwemo na KNC, yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda ari igihugu akunda cyane yumva ashaka kuzasaba ubwenegihugu. Agaruka no ku bwiza bw’ababasore b’Abanyarwanda.

Sponsored Ad


Yvonne Chaka Chaka wageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 20, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko u Rwanda ari igihugu akunda cyane muri Afurika ku buryo yumva ashaka no gusaba ubwenegihugu bitewe n’imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Kimwe mu byo yavuze yakunze ku miyoborere yo mu Rwanda ni uburyo hari insengero zimwe zagiye zifungwa bitewe no kutuzuza ibyangombwa. Yemeza ko gusenga ari mu mutima w’umuntu naho iby’abaka amafaranga ngo ni amaturo, ni amaco y’inda.

Yagize ati “nashimye ko mwafunze insengero kuko rimwe na rimwe abayobozi b’amadini bafatirana abaturage. Imana ntabwo ikeneye amafaranga ariko bamwe muri abo bigisha baka amafaranga. Ntimuzayatange. Imana iba mu mutima.”

Chaka Chaka yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize ubwo yari yaje mu nama y’ubuyobozi ya Global Fund, yakomoje kubwiza bw’abasore b’Abanyarwanda avuga ko nubwo abantu benshi bageze mu Rwanda barata ubwiza b’Abanyarwandakazi ariko n’abasore baho n’ibitangaza.

Ati “Abantu bakunda kuvuga ko mu Rwanda haba abakobwa beza, njye inshuro zose naje mu Rwanda nagiye mbona ko hari n’abasore beza.”

Uyu munyafrika y’epfo ni umuhanzi ukomeye waririmbye indirimbo zakunzwe cyane hambere nka; ‘I’m burning up’,’Motherland’, ‘Thank you Mr. DJ’ na ‘Umqomboti’ yahogoje benshi n’ubu.

Ku gitaramo ari buririmbemo uyu munsi Chaka Chaka yavuze ko nubwo hari abibwira ko ashaje ariko ngo ngo agifite imbaraga nk’iz’ab’imyaka 20, ngo araririmbira abakizamo ababyinire akore byose abashimishe ariko anahe urugero abakiri bato nk’umuntu w’inararibonye kandi wamamaye (Legend).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa