Hari hashize igihe gisatira amezi 9 abantu batemerewe kuba bajya kogera mu ma Piscine mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 27 nibwo Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gufungura bimwe mu bikorwa birimo Gym na Piscine ndetse n’ibikorwa by’Imyidagaduro bizagenda bifungurwa buhorobuhoro .
Mukarujanga ni umwe mu bari bategereje uyu mwanzuro kuko yabaye umwe mu ba mbere bagiye koga muri Piscine ndetse akambara n’imyambaro yabugenewe izwi nka Bikini.
Abantu benshi batunguwe no kumubona yambaye Bikini ndetse bacika ururondogoro babivugaho amagambo atandukanye bitewe n’ubunini bwe. Koga ni imwe muri Siporo ituma umuntu yagabanuka ibiro mu buryo bwihuse nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje.
Mukarujanga ubusanzwe afite ubunini twakwita ko bukabije,butuma aho anyuze atangarirwa n’abantu batari bake,ari nabyo byatunguye abantu cyane kumubona yambaye umwambaro wa Bikini,ibintu abantu batiyumvishaga ko yakora bitewe n’ingano y’umubiri we.
Mukarujanga yamenyekanye mu ruhando rwa Sinema Nyarwanda nyuma yogukinana Filimi n’abakinnyi bamamaye barimo Kanyombya.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter
Yewe umusazi yasomeje amase amaga ati ibidahwitse byitw’ibi, hahaha