skol
fortebet

Mukeshabatware uzwi mu gukina ikinamico yapfushije umugore

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2017

Sponsored Ad

Mukeshabatware Dismas umugabo w’igikwerere wubatse amateka mu gukina ikinamico no kwamamaza Imvaho, yapfushije umugore we wazize uburwayi.Iyi nkuru ikaba yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 30 Ugushyingo 2017.
Dismas afite imyaka 67 y’amavuko afitanye abana barindwi[abakobwa batanu n’abahungu babiri] n’uyu mugore we witabye Imana akaba yitwaga Mukakarangwa Marie Helene.
Amakuru aravuga ko Marie Helene yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal aho yari arwariye.
Biteganyijwe (...)

Biteganyijwe ko imihango yo gusezera kuri uyu mubyeyi iba kuri uyu wa 01 Ukuboza 2017.

Ku rusengero rwa ADEPR Nyakabanda akaba ariho hazabera amasengesho yo kumusabira ahagana saa sita zuzuye.Akaba azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo riherereye mu karere ka Gasabo saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Muri 2015, uyu mugore wa Mukeshabatware yatemwe mu mutwe n’uwahoze ari umushoferi wabo, anatema umushumba w’inka zabo.

Mukeshabatware Dismas wamamaye cyane mu matangazo yo kwamamaza kuri Radiyo Rwanda ndetse no mu makinamico atandukanye mu itorero ‘Indamutsa’, ni umunyamigabane ukomeye muri studio ya CB Records itunganya muzika.

Uyu mugabo waje guhimbwa akazina ka ‘Mbirikanyi’ kubera filime yakinnye, ubu ageze mu kigero cy’imyaka 67 y’amavuko dore ko yavutse mu 1950.

Mu rugo kwa Mukeshabatware yabanagamo n’umugore we/Photo:Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa