skol
fortebet

Munyakazi ucuranga inanga yanejejwe n’ uburyo mu Bufaranga buhaha umuco nyarwanda

Yanditswe: Friday 24, Mar 2017

Sponsored Ad

Umucuranzi w’inanga nyarwanda Deo Munyakazi, witabiriye ibitaramo by’ ubusizi mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa avuga ko yatunguwe na byinshi mu byo yahasanze ariko ngo uburyo abantu baho bubaha umuco nyarwanda byo byaramujeje.
Mu byo avuga ko byamutunguye harimo ubukonje bukabije, inyubako n’ibindi.
Yabwiye Izuba rirashe ko ibintu biza ku mwanya wa mbere mu byamutunguye harimo inyubako, iterambere rihari, ikoranabuhanga, kugera mu Mujyi ukomeye wa Paris, imbeho idasanzwe n’ibindi.
Uyu muhanzi (...)

Uyu muhanzi uzwiho ubuhanga mu gucuranga inanga yagize ati “ubu ndi Mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris, gusa natangajwe n’uburyo bubaha umuco wacu.”
Deo yasanze igihugu cy’u Bufaransa cyarateye imbere cyane cyane mu ikoranabuhanga.

Uyu musore avuga ko yanejejwe n’uburyo bubaha umuco nyarwanda ati “Bakunda umuco nyarwanda mbese babona ari ubutunzi budasanwe.”

Deo Munyakazi ngo yatunguwe n’imbeho yahasanze, ati “imbeho y’aho yari nyinshi cyane ahubwo bambwiye ko yagabanutse birantangaza.”

Ari mu Mujyi wa Paris aho ari kumwe na mugenzi we Eric Onekey, akaba avuga ko yatumiwe na sosiyete yitwa “Printemps de poetes” mu gitaramo cy’ubusizi.
Munyakazi Déo mwene Habihirwe wa Mukorukarabe wa Kidende cya Mutarataza wa Zirimwabagabo wa Kagirimpa ka Mpanga, arashaka kuzasiga amateka mu Rwanda nk’aya Sebatunzi kubera gucuranga inanga.

Uyu musore ni umwe mu bigishijwe n’umusaza Mushabizi wamenyekanye mu nanga yitwa “Zaninka” aganira n’ikinyamakuru izubarirashe.rw yavuze ko ashaka kuzagera ikirenge mu cya Sebatunzi wamamaye mu Rwanda rwo hambere kubera gucuranga inanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa