skol
fortebet

Museveni yapfumbatishije ifaranga umuryango wa Producer Danz wapfuye yiteguraga gukorana na Charly&Nina

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Perezida Yoweli Museveni wa Uganda yafashe mu mugongo umuryango w’umusore watunganyaga indirimbo, Producer Danz Kumapesa witabye Imana kuwa gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017.
Mu butumwa,Museveni yahaye umuhanzi Bebe Cool ngo ageze kuri uyu muryango yavuze ko Leta ya Uganda yateganyaga kujya kuvuza uyu musore mu gihugu cy’u Buhinde ariko ko bitakunze.
Yavuze kandi ko yabageneye amafaranga yo gukoresha muri ibi bihe by’akababaro,ati “”Perezida Museveni yampaye miliyoni 20 z’amashilingi yo guha (...)

Sponsored Ad

Perezida Yoweli Museveni wa Uganda yafashe mu mugongo umuryango w’umusore watunganyaga indirimbo, Producer Danz Kumapesa witabye Imana kuwa gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017.

Mu butumwa,Museveni yahaye umuhanzi Bebe Cool ngo ageze kuri uyu muryango yavuze ko Leta ya Uganda yateganyaga kujya kuvuza uyu musore mu gihugu cy’u Buhinde ariko ko bitakunze.

Yavuze kandi ko yabageneye amafaranga yo gukoresha muri ibi bihe by’akababaro,ati “”Perezida Museveni yampaye miliyoni 20 z’amashilingi yo guha umuryango wanyu wa Danz Kumapesa mu buryo bwo kuwihanganisha.”

Daniel Mukisa[ Danz Kumapesa] wari ufite imyaka 20 y’amavuko yitabye Imana asize umushinga w’indirimbo yateguraga gukorana na Charly&Nina bo mu Rwanda.

Ibyamamare byitabiriye uyu muhango
Uyu musore kandi azwi cyane nk’uwakoze indirimbo zanyuze benshi nk’iyo yakoreye Bebe Cool yitwa Mbozi za Malwa yahuriyemo n’itsinda rya Sauti Sol. Yakoranye byahafi n’abandi bahanzi bo muri Uganda barimo Winnie Mwangi, Rema n’abandi benshi bandikishije amazina y’abo.

Abantu bari benshi mu ishyingurwa na Producer Danz
Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo yashyinguwe ahitwa Gayaza mu mujyi wa Kampala . Uru rupfu rwe rwaje nyuma yo guterwa n’amabandi iwe akamukubita akamusiga ari intere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa