skol
fortebet

Mushiki wa Diamond Platnumz arashinjwa gutwara umugabo w’abandi

Yanditswe: Thursday 25, Jul 2019

Sponsored Ad

Mushiki wa Diamond Platnumz witwa Esma Platnumz arashinjwa gutwara umugabo w’umuhanzikazi witwa Jamila Abdalah ku izina rya Baby J babyaranye n’umwana.

Sponsored Ad

Baby J yatangarije abanyamakuru ko ababajwe cyane n’uyu mukobwa Esma wamutwaye umugabo kandi abizi neza ko ari umugabo we ndetse bafitanye n’umwana.

Yagize ati “Hari ibyaha umuntu akora biba bidakenewe.Esma arabizi ko ari guteretana n’umugabo washyingiranywe n’undi mugore ndetse bafitanye umwana ariko yafunze amaso arabyirengagiza.”

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto y’uyu mukobwa Esma n’uyu mugabo w’abandi bituma benshi bacika ururondogoro.

Esma yadukiriye uyu mugabo w’abandi nyuma y’umwaka urenga atandukanye n’umugabo we Petit Man yashinje kumuca inyuma agatera inda umunyarwandakazi.


Esma yafotowe ari kumwe n’umugabo wa Baby J

Ibitekerezo

  • Arashaka kumera nka musaza we wamaze abagore n’abakobwa b’abandi.Noneho ni karande muli Family yabo.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa