skol
fortebet

Mushiki wa Diamond yavuze ku byavuzwe ko Tanasha atari gucana uwaka na nyirabukwe ’Mama wa Diamond Platnumz’

Yanditswe: Tuesday 04, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Tanzania hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga havugwa inkuru y’uko umukunzi wa Diamond Platnumz Tanasha Donna Oketch ko atari gucana uwaka na nyirabukwe (Nyina wa Diamond Platnumz) Sandra Kassim.

Sponsored Ad

Inkuru zakwirakwiye zikomoza ku makimbirane ashobora kuba yari yaratutumbye hagati y’aba bombi, yavugaga ko batari kumvikana kubera ko nyina wa Diamond yasabye Tanasha kuva mu buhanzi undi akanga, mushiki wa Diamond yanyomoje aya makuru avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers kibitangaza, ngo umwe mu bantu ba hafi muri uyu muryango yababwiye ko impamvu yo kutumvikana kw’aba bombi ari uko Sandra Kassim yasabye Tanasha kureka umuziki akanga.

Ngo afite ubwoba ko uyu mukobwa nakomeza umuziki bizangiza ahazaza h’umuhungu we kuko Diamond ashobora kwisanga ari we ukora buri kimwe cyose, yari yamugiriye inama yo kujya gukora ibya make-up undi arabyanga avuga ko azakomeza umuziki we kandi azajya yiyishyurira buri kimwe.

Ibi rero ntabwo Sandra Kassim yabifashe neza ari nabyo byatumye ku mbuga nkoranyambaga akoresha adashyiraho indirimbo nshya ya Tanasha nk’uko abandi babikoze.

Mu kiganiro yahaye Global Publishers, nyina wa Diamond yavuze ko nta mpamvu n’imwe yabonaga yo kuyishyiraho mu gihe abandi bari babikoze kuko yumvaga bihagije.

Yagize ati”niba iyo ndirimbo mwe mwarayishyize ku nkuta zanyu, si ngombwa ngo nanjye mbikore.”

Esma Khan yatangarije iki kinyamakuru ko ibyo ari amagambo y’abantu nta kibazo nyina afitanye na Tanasha.

Tanasha uherutse kubyarana na Diamond umwana w’umuhungu, asanzwe ari umunyamakuru muri Kenya, magingo aya akaba yaramaze no kwinjira mu muziki.

Ibitekerezo

  • biramenyerewe ko ba nyirabukwe b’abantu banga abakazana babo. Ubwo atangiye kubona ko umuhungu we atakimwitaho nka mbere .Njye mama yaransenyeye kubera guhora ambwira amagambo ku mugore wanjye buri gihe ku buryo nageze aho nkajya mukubita muziza ubusa,tukirirwa mu nduru n’umugore hejuru y’amagambo. Aliko aho namenyeye ukuri nta mushiki wanjye ntabyo mama ugomba kumvogerera urugo. Nabahaye gasopo kuko byari birenze nyuma y’ubucukumbuzi naje kumenya ukuri ndabazinukwa .Ndagira inama a agagabo bubatse kujya bareka kumva ba nyina cyane kuko birasenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa