skol
fortebet

Mushiki wa Diamond yiyemeje gufasha Papa wabo ugiye gucibwa amaguru

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umubyeyi wa Diamond, Abdul Jumaa arembejwe bikomeye n’uburwayi budasanzwe bwamufashe buhereye ku birenge butangira gukwirakwira umubiri wose, abaganga bavuga ko umwanzuro ari ukumuca amaguru.

Sponsored Ad

Abdul Jumaa ashinja umuhungu we kumutererana, yabuze amafaranga yo kwivuza bigeza ubwo arembera mu rugo.

Mushiki wa Diamond uba mu Bwongereza aherutse kujya muri Tanzania gusura se asanga yaranegekaye bityo akaba yafashe umwanzuro wo kumushakira ibyangombwa akajya kumuvuza mu mahanga.

Ibi, Zubeda Humphries yabitangarije abanyamakuru ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Julus Nyerere asubiye mu Bwongereza. Yavuze ko uburwayi bwa se bukeneye gusuzumwa n’abaganga bisumbuye ku bamuvuye mu gihe gishize.

Yavuze ko yabanje kumushakira pasiporo n’izindi mpapuro zisabwa kugira ngo ajye kwivuriza hanze ya Tanzania.

Yagize ati “Ubu gahunda igezemo hagati. Ubu icyo dushaka ni ukubanza kumubonera pasiporo, ibi nibirangira nzamenyesha abo bireba bose ahite afata indege ajye i Londres.”

Zubeda yavuze ko arinze asubiye mu Bwongereza atabonanye na Diamond ngo baganire ku kibazo cya se gusa ngo ubwo aheruka kuvugana na nyina Sandra bemeranyije ko Jumaa Abdul akeneye kuvuzwa byihuse.

Jumaa ashobora gucibwa amaguru

Ubu imyaka icumi irashize yibana ahitwa Magomeni muri Kagera mu buzima bubi mu gihe Diamond aba mu buzima buhenze na nyina ndetse na bashiki be rwagati i Dar es Salaam.

Jumaa ararembye ndetse akeneye ubuvuzi bwihuse bitaba ibyo akazacibwa amaguru yombi.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ijumaa Wikienda cyagiranye na Dogiteri Godfrey Charles, umuhanga mu kuvura indwara z’uruhu, yavuze ko akurikije ikibazo se wa diamond afite kugikemura bya burundu ngo ni ukumuca amaguru.

Yagize ati “Mu by’ukuri amahirwe yo gukira ni 50 ku ijana nabwo Imana imufashije n’abavandimwe be bagahita bamuvuza byihuse ariko natitabwaho bizarangira amaguru aciwe.”

Se wa Diamond yabwiye iki kinyamakuru ko amaze kwivuza mu bitaro bitabarika ndetse ko n’ubushobozi bwamushiranye. Abaganga ngo bamubwiye ko arwaye kanseri y’uruhu ndetse ko kumuvura bisaba amafaranga menshi.

Ati “Aya maguru yandembeje kera. Nivurije mu bitaro byinshi ariko mu by’ukuri ntabwo ndavurwa neza kubera igiciro gihanitse kandi nta bushobozi mfite.”

Yabajijwe niba yaraganirije umuhungu we Diamond iki kibazo, na we ati “Ntabwo namuvugaho gusa njye ndashimira Imana kuko yampuje n’umwana wanjye wabaga mu Bwongereza Zubeda Humphries. Yaje hano kugira ngo ampe ubufasha nivuze.”

Zubeda Humphries, ngo ni mushiki wa Diamond bahuje se gusa. Yavuze ko ababazwa no kubona uyu muhanzi afasha abandi ariko akirengagiza se urembye kandi atagira ubushobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa