skol
fortebet

Mutesi Parfine yandikiye Safi bashwanye badakoze ubukwe

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2017

Sponsored Ad

Mutesi Parfine umugore w’ubaranga ubarizwa mu Busuwisi yanditse asubiza uwahoze ari umukunzi we biteguraga kurushinga, Safi Madiba.Mu butumwa bwe bwibanze ku gusobanura ko ‘intera’ itatuma urukundo rukonja nk’uko Safi yagarukagaho mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru.
Bisa n’aho Parfine asoma ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda; bivuze ko yabonye mu nkuru zicicikana aho uyu Safi bari bamaranye imyaka ibiri yagiye avuga ko urukundo rwabo rwashyizweho akadomo bitewe n’intera (...)

Sponsored Ad

Mutesi Parfine umugore w’ubaranga ubarizwa mu Busuwisi yanditse asubiza uwahoze ari umukunzi we biteguraga kurushinga, Safi Madiba.Mu butumwa bwe bwibanze ku gusobanura ko ‘intera’ itatuma urukundo rukonja nk’uko Safi yagarukagaho mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru.

Bisa n’aho Parfine asoma ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda; bivuze ko yabonye mu nkuru zicicikana aho uyu Safi bari bamaranye imyaka ibiri yagiye avuga ko urukundo rwabo rwashyizweho akadomo bitewe n’intera iri hagati yabo.

Uyu muririmbyi ariko yumvikanaga nk’uwivuguruza, hari aho yavugaga ko gushwana kwabo ari ibintu baganiriye ngo kuburyo mu minsi iri imbere bashobora kongera gusubirana bagasubukura gahunda bari bafitanye zirimo no gushinga urugo.

Ngo intera ntiyari gutuma bashwana nk’uko Safi yakunze kubivuga.

Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys yakomezaga kumvikana mu itangazamakuru avuga ko kuba Parfine atuye kure y’u Rwanda nabyo biri mu byatumye bahagarika umubano bari bafitanye. Uyu mugore w’abana babiri yanditse ubutumwa burimo umugani wo mu Kinyarwanda ugira uti “Kure y’amaso si kure y’umutima.”

Parfine wakomeje gutangaza ko yashwanye na Safi kubera ko yavumbuye ko uyu muhanzi yaba afite umwanya yabyaye mu gasozi, yandikiye Safi amubwira ko kuba ari kure bitari gutuma umubano w’abo warikubyara ubukwe uhagarara.

Uyu mugore kandi yanamwibukije kuba baba batuye mu gihugu kimwe nabyo bitashingirwaho ngo urukundo rwabo rukomere. Mu magambo y’uyu mugore ukunze kwiyerekana mu mwambaro wa Bikiri ari kumwe n’abana be yatangaje ko uburyo buri umwe yita ku mukunzi we aribyo bikomeza umubano ndetse bikanongera icyizere kuri bombi.

Aba bombi bashwanye badakoze ubukwe.

Mu magambo y’icyongereza twagenerekereje mu Kinyarwanda, yagize ati “Intera ntishobora gutuma urukundo rwanyu ruhagarara cyangwa ngo mushwane …Kuba uri kumwe n’uwo ukunda sibyo byubaka urukundo ruhamye, ahubwo byose biterwa n’uburyo buri wese yita ku wundi…. Icyo gihe nibwo hubakwa icyizere ndetse n’umubano wanyu ugakomera birushijeho.”

Muri iyi minsi parfine ari gushyira amafoto atandukanye ku mbuga nkoranyambaga akoresha yasohokanye n’abandi cyangwa se abana be, undi akiyerekana mu mashusho no mafoto asa n’uwambaye ubusa.

Akunze kwandika amagambo y’urukundo asubiza intege mu buzima abashwanye n’abakunzi babo nawe arimo. Ni mu gihe Safi we ahugiye mu kazi n’itsinda rye ari nako akomeza gushyira hanze amafoto ari kumwe n’umurinzi we bakina n’imbwa.
Safi na Parfine ibyabo byaganishaga ku gushinga urugo ariko kuri ubu buri wese yafashe inzira ye.

Ibitekerezo

  • Hahahh, reka reka uyu ntamugore umurimo zavuyeho neza neza , safi nafungure amaso .

    Abasitari niko bamera

    Ariko indaya zirasetsa!!!!!! Hanyuma se abo 2 we yababyariye he? Si mu misozi y’i burayi??? Safi uri umunyamugisha rekana n’inzererezi zamenyereye abagabo benshi!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa