skol
fortebet

Mutoni akomeje kwigarurira imitima y’abamukurikira kuri instagram kubera uburanga bwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi Mutoni Orbinah kuri ubu utuye muri Uganda akomeje gukundwa na benshi kubera ubwiza n’ ikimero cye ndetse n’ uburyo yifotoza mu mafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga zirimo instagram.

Sponsored Ad

Ubusanzwe Mutoni Orbinah ni umukobwa wavutse mu 1994 aho magingo aya aba mu gihugu cy’ abaturanyi cya Uganda kuko ariho akorera akazi ke ko kwerekana imideli ndetse akaba ari umunyamakuru kuri kimwe mu gitangazamakuru cyaho.

Mutoni Orbinah yabaye umunyamakuru kuri Televiziyo ya Spark Tv ndetse yize mu ishuri rya Umcat school of Journalism aho yize ibijyanye n’ itangazamakuru mu mwaka wa 2016 yitabiriye amarushanwa yo gushakisha umukobwa uhiga abandi uburanga muri Afurika, aho u Rwanda icyo rwahagarariwe na Kaneza Lynka Amanda, mu gihe abaturanyi bo muri Uganda bo bahagarariwe n’umunyarwandakazi Mutoni Orbinah wavuze ko kuba yarahagarariye iki gihugu bidakuraho kuba ari umunyarwandakazi.

Mutoni Orbinah avuga ko avuka ku babyeyi babiri barimo se w’umunyarwanda ndetse na nyina w’umugandekazi bityo ngo nta kibazo yagira igihe cyose yaba ahagarariye Uganda kuko akazirikana ko ari umunyarwandakazi uzi ururimi rw’ ikinyarwanda neza .

Yagize ati “N’ikimenyimenyi ubu ndahamya ko nzi ikinyarwanda kinshi mu rwego rwo kugumana ururimi rw’iwacu ku ivuko.”

Bamwe mu bamukurikira kuri instagram batungurwa n’ ubwiza bwuyu mukobwa mu gihe hari abatemera neza ko ari umunyarwandakazi aho bamwe bavuga ko uyu mukobwa yambara neza ndetse akaberwa cyane na buri mwenda yifotorejemo .kuri uyu munsi twabakusanyirije amafoto agaragaza uyu mukobwa w’ ikimero kuri ubu ukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi bitandatu kuri instagram.

REBA AMAFOTO:






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa