skol
fortebet

Mutoni Fille avuga ko umugabo we ari umubeshyi ngo yamuguriye Mercedes Benz

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Mutoni Fille wo mu gihugu cya Uganda ufite inkomoko mu Rwanda, atangaza ko umugabo we amuzi neza kurusha abandi bose ngo ni umubeshyi kabuhariwe udashobora gusubiramo ibyo yavuze.
Uyu muhanzikazi uherutse guterwa n’abajuru ubwo yageraga iwe mu rucyerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017 avuye mu kabyiniro. Avuga ko ibyo umugabo we yavuze ko yamuguriye imodoka ari ibinyoma byambaye ubusa.
Ubwo yageraga iwe yatatswe n’abajuru. Icyo gihe Ibinyamakuru byo muri Uganda (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Mutoni Fille wo mu gihugu cya Uganda ufite inkomoko mu Rwanda, atangaza ko umugabo we amuzi neza kurusha abandi bose ngo ni umubeshyi kabuhariwe udashobora gusubiramo ibyo yavuze.

Uyu muhanzikazi uherutse guterwa n’abajuru ubwo yageraga iwe mu rucyerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017 avuye mu kabyiniro. Avuga ko ibyo umugabo we yavuze ko yamuguriye imodoka ari ibinyoma byambaye ubusa.

Ubwo yageraga iwe yatatswe n’abajuru. Icyo gihe Ibinyamakuru byo muri Uganda bitandukanye byanditse ko, aba bajura batangiye kwangiza imodoka ye ari nako bamenagura ibirahura byayo.

Mutoni Fille ahakana ko umugoba we yamuguriye imdoka nshya

Imodoka yaje kwangizwa kuburyo bukomeye. MC Kats umugabo wa Mutoni Fille yabwiye NBS TV ducyesha iyi nkuru, ko nyuma y’uko imodoka y’umugore we yangiritse yahise amugurira indi ’ Mercedes Benz’.

Uyu mugabo yavuze ko yakoze ibi kugirango amwibagize ibibazo yanyuzemo nyuma y’uko iye yangijwe n’abajuru bashakaga kumucucura ibyo yari ajyanye mu rugo.

Edwin Katamba[Mc Kats] avuga ko yatanze amafaranga menshi kuri iyi modoka ndetse ko yakoze uko ashoboye ngo umugore yongere yiyubake.

Mu kiganiro na Howwe.biz, Mutoni Fille uheruka mu Rwanda ubwo yakoraga igitaramo muri Kigali Serena Hotel tariki ya 17 Ukuboza 2016, yahakanye aya makuru anavuga ko umugabo we akunze kubeshya cyane atajya amenya impamvu ibimutera yo kubeshya.

Uyu mugore avuga ko ubusanzwe akoresha imodoka ya mukuru we ngo Mercedes Benz, umugabo we avuga ntazi aho ari cyane ko atanayibonye mu rugo.

Yagize ati "Sinzi neza imodoka avuga iyo ariyo....Buri gihe nkoresha imodoka ya mukuru wanjye. Wenda wasanga yayiguze uyu munsi [Yavugaga ejo kuwa 08 Werurwe], ariko mu by’ukuri iyo modoka muvuga ntayo nabonye."

Uyu muryango uhora mu itangazamakuru umunsi ku wundi kenshi bituruka ku nkundura n’intonganya ziba hagati ye n’umugabo we. Fille asanzwe ari umuririmbyi ukomeye muri Uganda.

Azwi cyane mu Rwanda nyuma yo gukorana indirimbo na Bruce Melody bayita ‘Hallo’. Afite izindi ndirimbo zakunzwe muri Uganda zirimo Its not about money, Got no money, Double Trouble n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa