skol
fortebet

Muyoboke yamaganiye kure ibivugwa ko agiye gutandukana na Charly na Nina

Yanditswe: Wednesday 10, May 2017

Sponsored Ad

Alex Muyobobe, umujyanama w’ abaririmbyi b’ abanyarwandakazi Charly na Nina yamaganiye kure ibimaze iminsi bihwihwiswa ko yaba ari mu nzira yo gutandukana nabo.
Abavuga ko Muyoboke yaba yenda gutandukana na Charly na Nina babishingira ku kuba aba baririmbyikazi baragiye gukorera igitaramo mu gihugu cya Nigeria Muyoboke agasigara I Kigali kandi ubusanzwe batajya basigana.
Ikindi hari n’ amakuru avuga ko ubwo abo bakobwa bari I Burayi aho bari baragiye gukorera ibitaramo, baba barashwanye na (...)

Sponsored Ad

Alex Muyobobe, umujyanama w’ abaririmbyi b’ abanyarwandakazi Charly na Nina yamaganiye kure ibimaze iminsi bihwihwiswa ko yaba ari mu nzira yo gutandukana nabo.

Abavuga ko Muyoboke yaba yenda gutandukana na Charly na Nina babishingira ku kuba aba baririmbyikazi baragiye gukorera igitaramo mu gihugu cya Nigeria Muyoboke agasigara I Kigali kandi ubusanzwe batajya basigana.

Ikindi hari n’ amakuru avuga ko ubwo abo bakobwa bari I Burayi aho bari baragiye gukorera ibitaramo, baba barashwanye na Muyoboke bapfa amafaranga.

Nubwo bimeze gutyo ariko Muyoboke avuga ko nta gahunda yo gutandukana nabo bakobwa ihari, avuga ko baragiye kuririmba muri Nigeria batajyanye byatewe n’ uko hari igitaramo barimo gutegura ngo yohereje umuhagararira kubera akazi kenshi bafite.

Yagize ati “Babwire uti ‘muribeshya! Amasezerano y’imyaka irindwi (ubu hashize itatu) iracyahari kandi Pius namwoherejeyo agendayo mbere, aragenda ibyo gukora arabikora kandi akazi karimo karakorwa neza.”

Muyoboke avuga vuga ko bafite akazi kenshi akaba ariyo mpamvu yabaretse bakagenda bonyine we agasigara ategura igitaramo bafite ku itariki 13 Gicurasi 2017.

Anavuga ko muri icyo cyumweru bazamara muri Nigeria harimo no kuruhuka kuko bamaze igihe kinini bakora bataruhuka.

Ati “Nta kibazo gihari na kimwe. Uri kuvuga ibyongibyo mureke avuge. Mureke avuge kubera ko n’ubundi n’ejo azavuga. Ubuze icyo atuka inka aravuga ngo dore urucebe rwayo.”

Yakomeje avuga ko nta kuntu baba bafitanye ibibazo ngo babe baragiye i Burundi baranakoranye n’ibindi bitaramo binyuranye bamazemo iminsi.

Kigali Today yabajije Nina kuri ibyo biri kuvugwa maze amusubiza akoresheje WhatsApp agira ati “Wow! Ndabona ibintu byose byagiye hanze! Urakoze kumpa ayo makuru!”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa