skol
fortebet

Muyoboke yasobanuye icyatumye Geosteady atitabira igitaramo cya Charly&Nina

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2017

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2017 mu mujyi wa Kigali muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali habereye igitaramo cya Charly&Nina ubwo bamurikaga alubum y’indirimbo bise ‘Imbaraga’.
Mu bahanzi bari batangajwe bagomba kwitabira iki gitaramo harimo na Geosteady bakoranye indirimbo ‘Owooma’ yakunzwe cyane.Ubwo bamamaza iki gitaramo, Muyoboke na Charly&Nina, bavuga ko uyu muhanzi ukomoka muri Uganda azagera mu Rwanda ku gicamunsi cyo (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2017 mu mujyi wa Kigali muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali habereye igitaramo cya Charly&Nina ubwo bamurikaga alubum y’indirimbo bise ‘Imbaraga’.

Mu bahanzi bari batangajwe bagomba kwitabira iki gitaramo harimo na Geosteady bakoranye indirimbo ‘Owooma’ yakunzwe cyane.Ubwo bamamaza iki gitaramo, Muyoboke na Charly&Nina, bavuga ko uyu muhanzi ukomoka muri Uganda azagera mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ariko ntiyigeze ahakandira.

Mu kiganiro Alexis Muyoboke ureberera inyungu za Charly&Nina yabwiye KT Idols ko kuba Geostedy atageze mu Rwanda byatewe n’uko indege yamusize ubwo yiteguraga kuza mu Rwanda muri iki gitaramo.

Muyoboke yavuze ko ntakibazo bagize kuri Geosteady utarabonetse mu gitaramo

Ngo uyu muhanzi yari kumwe na Band ye yagombaga kumucurangira ariko indege iza kubasiga batindaho gato.Muyoboke avuga ko bavugana nawe bagahitamo ko yakwigumira muri Uganda aho kugirango ahagera ananiwe ataramira abakunzi be ntibaryoherwe.

Alexis washyikirije igihembo cy’uruhare yagize mu guteza imbere umuziki nyarwanda, yagize ati “Yari afite akazi kenshi muri Uganda, indege izaka kumisiga kandi tubona kuza n’imodoka bitari bushoboke ikindi yari afite concert mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.Icyo twakoze twaramubwiye ngo ntacyo aguma muri Uganda.Twaramufashije mu bitaramo ntabwo yari kubura kuza ahubwo ni icyo kibazo cyajemo gusa.”

Muyoboke akomeza avuga ko kuba atarabonetse kuko ntacyuho byateje igitaramo cyagenze neza.Yavuze ko ntakibazo bagiranye nawe kuko n’ubundi ari mu bahanzi bazabasha ubwo bazaba bakora ibitaramo bizengura igihugu cyose.

Charly na Nina bahawe gihembo cy’icyubahiro na MTN Rwanda

Muri iki gitaramo Charly na Nina baririmbye indirimbo z’Imana zirimo iza Gaby, Gahongayire na Israel Mbonyi baririmba indirimbo za Kinyarwanda babyinana n’abari bitabiriye iki gitaramo. Charly na Nina bafatanyije n’abahanzi nka DJ Pius, Andy Bumuntu, Buravan, Juilana, mu gitaramo cyacuranzwe ku buryo bwa ‘Live’.

Geosteady ni umuhanzi w’Umugande wamenyekanye cyane ubwo yari ari mu itsinda ry’abahanzi bafashwa na Eddy Kenzo mu cyitwaga Big Talent.

Ubusanzwe Geosteady, w’imyaka 26, yitwa Geoffrey William Kigozi.azwi cyane mu ndirimbo nka Kumpi, Kyewankola, African girl, Am In Love, Ntunulira, Nzira, Tondeka, Omukwano Gwo, Sente, Apaana, Ntwale Ani, Gumira Kunze, Same Way yakoranye na Lydia Jasmine n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa