skol
fortebet

“Muzika ni ubucuruzi iyo uyikoze nabi urahomba” Young Grace

Yanditswe: Sunday 19, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuraperikazi Abizera Grace abenshi bazi ku izina rya Young Grace avuga ko umuziki ari ubucuruzi nk’ ubundi agashimangira ko iyo ukozwe neza ubyara inyungu wakorwa nabi ukabyara ibihombo.
Ibyo abitangaje mu gihe mu minsi ishize humvikanye abahanzi bagiye bakora ibitaramo bigahomba bitewe n’ uko bititabiriwe uko byifuzwaga.
Mu kiganiro yagiranye n’ Ikinyamakuru Umuryango Young Grace yavuze ko ari mu myiteguro yo gushyira ahagaragara album ye ya Kabili izaba igizwe n’ indirimbo 10 zirimo n’ iyo (...)

Sponsored Ad

Umuraperikazi Abizera Grace abenshi bazi ku izina rya Young Grace avuga ko umuziki ari ubucuruzi nk’ ubundi agashimangira ko iyo ukozwe neza ubyara inyungu wakorwa nabi ukabyara ibihombo.

Ibyo abitangaje mu gihe mu minsi ishize humvikanye abahanzi bagiye bakora ibitaramo bigahomba bitewe n’ uko bititabiriwe uko byifuzwaga.

Mu kiganiro yagiranye n’ Ikinyamakuru Umuryango Young Grace yavuze ko ari mu myiteguro yo gushyira ahagaragara album ye ya Kabili izaba igizwe n’ indirimbo 10 zirimo n’ iyo aheruka gushyira ahagaragara yitwa OG

Young Grace avuga ko arimo gukora uko ashoboye ku buryo imurikwa ry’ iyo Album rizagenda neza kandi agashimisha abakunzi be n’ abakunzi b’ umuziki nyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Ndikwitegura neza ku buryo bushoboka bwose, ndetse ndikwiga ukuntu nazamurika album yanjye singire ibihombo kandi ngashimisha abakunzi banjye ndetse n’ abakunzi ba muzika muri rusange. Ibyo batabonye muri album yanjye ya mbere bazabibona muri album ya 2 cyane ko ifite umwihariko wayo utandukanye niya iyambere”

Yakomeje agira ati “Muzika ni ubucuruzi nk’ ubundi guhomba bibaho mu bucuruzi iyo bwakozwe nabi, kandi kunguka nabyo bikabaho iyo byateguwe neza”.

Uwo muraperikazi ukunze n’ abatari bake mu Rwanda yabwiye Umuryango ko album ye ya kabiri yafashe igihe gihagije cyo kuyitegura kuburyo yizeye ko Imana nimufasha bizagenda neza.

Avuga ko bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2017 iyo album izaba yamaze kugera ahagaragara.

Reba amashusho y’ indirimbo nshya ya Young Grace "OG’’

Tuyishimire Emmanuel @Umuryango.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa