skol
fortebet

Muzika Nyarwanda yungutse umuhanzi ufite impano wari usanzwe afasha amakorali[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Wednesday 10, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Marius Bison ni umuhanzi mushya ariko uzanye ibyiza bitangaje, amazina ye ubusanzwe yitwa Jacques Marius KAMANA, hashize imyaka myinshi ari muri Muzika afasha amakorari, ariko mu buryo bweruye akaba yadutangarije ko agiye kuzajya akora indirimbo ari wenyine ’carrière solo’.

Sponsored Ad

Indirimbo yasohoye uyu munsi yitwa Mbaye uwawe, akaba agaragaramo nk’umuntu wasinze ariko muby’ukuri wafashe gahunda yo guhinduka akagarukira Imana. Marius Bison ngo akaba afite gahunda yo gukomeza gukora umuziki aho yanavuze ko atazakora Gospel gusa ko n’ubundi butumwa azumva biri ngombwa ko atanga bwafasha umuryango nyarwanda azajya abutanga.

Marius akaba afite n’izindi ndirimbo mwareba zirimo" Kuba Umugabo, Amahoro yuzuye, Umuhamya, Mbahaye itegeko, Mu nzu yawe, Iyo ngusanze ".Yasoje yifuriza abakunzi b’umuziki kunogerwa n’ibihangano bye kuko ngo birimo ubutumwa bunyuranye kandi bwiza. Ubusanzwe akaba akoresha kuri Instagram amazina ya Marius Bison no kuri Facebook ni Marius Bison.


REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ’MBAYE UWAWE’ YA MARIUS BISON:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa