skol
fortebet

Muzirankoni Stella wabaye Miss Uganda akamburwa ikamba yafatanyije na RPF mu rugamba rwo guhagarika Jenoside

Yanditswe: Friday 13, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Stella Muzirankoni ni umubyeyi wabaye mu buhungiro muri Uganda akiri muto ndetse aza kujya mu ngabo zabohoye u Rwanda mu 1994 ndetse banahagarika jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Stella Muzirankoni ni umubyeyi ufite imyaka 60y’amavuko , atuye mu Murenge wa Jabana ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ni umwe mu bagore bitanze bakajya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, nyuma yo kumeneshwa mu gihugu cyababyaye n’ubutegetsi bubi bwariho.

N’ubwo yari imahanga mu 1979 Muzirankoni yitabiriye amarushanwa y’ubwiza muri Uganda aserukira intara yari atuyemo, ajya guhatana n’abandi ku rwego rw’igihugu aza no gutsinda ariko bamwima ikamba kuko atari umugandekazi.

Yagize ati “Icyo gihe naratsinze mba uwa mbere mu ntara nari ntuye mo, nageze i Kampala naho ndatsinda aho nagombaga guhabwa ibihembo birimo gutemberezwa mu ndege mu bihugu byo mu mahanga n’ibindi… baje kumenya ko ndi umunyarwandakazi kandi icyo gihe bari baratangiye kutwita inyeshyamba barabinyambura byose babiha uwari wabaye uwa kabiri.”

Nyuma y’imyaka itatu gusa , amaze kwamburwa ikamba rya Nyampinga wa Uganda yinjiye mu gisirikare cya NRA cya Museveni barwana intambara yo gukuraho Milton Obote. Icyo gihe yari afite imyaka 18.

Kwinjira mu gisirikari cya Museveni muri iyo myaka, kuri we ntibyari ugukunda umwuga w’igisirikari, ahubwo yumvaga ari yo nzira yanyuramo ikazamufasha kuzabohora urwamubyaye.

Yirengagije ubwiza n’uburanga yari afite afata imbunda arasanira kuzataha mu gihigu cya mubyaye akava mu buzima bubi bwo mu buhungiro.

Muri 1990 yinjiye mu gisirikari cya RPA afatanya na basaza be kurwana urugamba rwo kubohora u Rwanda kugeza mu 1994 bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muzirankoni wavuye mu gisirikare afite ipeti rya Captain yakomeje kwitangira u Rwanda, dore ko nyuma ya Jenoside yarereze abana b’impfubyi bagera kuri 11 bose bakiga amashuri bakayarangiza ndetse akanabashyingira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa