skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yakiriwe nk’umwamikazi ubwo yari akubutse muri Miss Rwanda 2019 [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, Jan 2019

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane kurusha bagenzi be mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019,yakiriwe neza n’inshuti n’abavandimwe be ubwo yari akubutse muri aya marushanwa yitwayemo neza kuri iki Cyumweru.

Sponsored Ad

Josiane Mwiseneza yasanganijwe amashyi n’impundu ubwo yageraga ku Ruyenzi mu rugo rwa Musaza we n’ Inshuti n’ Abavandimwe bamuteguriye umutsima wo kumushimira uko yabahesheje ishema mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Nyuma y’igihe yari amaze atabonana na mama we,Mwiseneza yasanze ari mu bari bamutegereje ndetse yaraturitse ararira, barahoberana bamarana igihe kinini.

Josiane yageze ku Ruyenzi yambaye ikamba rya Miss Popularity 2019 yatsindiye muri Miss Rwanda 2019,ibintu byashimishije bikomeye abantu bose bari baje kumwakira.

Imbaga y’abafana ba Mwiseneza Josiane yiyemeje kumuba hafi mu gushyira mu mushinga we aho bivugwa ko hagiye gutangira gukusanywa akayabo ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu bakunzi be bo hirya no hino ku isi kugira ngo uzagende neza.





Ibitekerezo

  • Josiane rwose ni umwamikazi ku rwego rwe. Ndamwemera cyane uyu mwana wacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa