skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yakiriye abanya Canada bashaka gutera inkunga umushinga we

Yanditswe: Tuesday 12, Feb 2019

Sponsored Ad

Abanya Canada barimo umudepite witwa Eve Torees na Jean Claude Aimé Kumuyange baraye bageze mu Rwanda baje guhura na Mwiseneza Josiane kugira ngo batere inkunga umushinga we.

Sponsored Ad

Aba banya Canada bageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019,bakirwa na Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019.

Eve ni umwe mu banya politiki bakomeye muri Canada,muri Montreal,ukunda gutera inkunga imishinga y’abakobwa batandukanye akaba yaje kugirana na Mwiseneza ibiganiro ku byerekeye gushyira mu bikorwa umushinga we.

Eve Torres yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru,ko yaje mu Rwanda gufasha Mwiseneza Josiane gushyira mu bikorwa umushinga we kandi yizeye ko Mwiseneza Josiane yiteguye gukorana nawe.

Yagize ati "Ubwo numvaga inkuru ya Josiane byanteye imbaraga zo kumva nakorana nawe, ni amahirwe kuba twatangirana, tugafatanya uyu mushinga hamwe wo kugabanya igwingira ry’abana. Ndatekereza ko uyu ari umushinga mwiza ku Rwanda ndetse n’Afurika muri rusange."

Eve yavuze ko bazatangira gukorana na Mwiseneza,nibamara kuganira ndetse bakanonosora neza uyu mushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana.

Mwiseneza Josiane yatangaje ko nyuma y’ibiganiro agiye kugirana n’aba bashyitsi yakiriye, ari bwo azatangaza byinshi bijyanye n’ibiganiro bazaba bagiranye ku byerekeye uyu mushinga.


Amafoto:INYARWANDA

Ibitekerezo

  • mwanze kumugira miss w’uRwanda none dore nguwo atangiye gushyira umushinga we mu bikorwa!!!""agati gateretswe n’Imana ntamuyaga wagahungabanya"""courage Miss w’ibihe byose Mwiseneza Josiane""

    Courage Josiane.Abantu twarakwikundiye none ugiye gutera imbere uhereye ku busa.Gusa nkuko nakomeje kubigusaba,wihera mubyo abantu baguha gusa.Ahubwo nkuko Umubwiriza 12:1 habwira abakiri bato,shaka Imana,ubifatanye n’akazi gasanzwe.Kubera ko ubutunzi ntibutubuza kurwara,gusaza cyangwa gupfa.Bible yerekana ko abantu bibera mu byisi gusa batazabona ubuzima bw’iteka.Bisome muli 1 Yohana 2:15-17.Niyo mpamvu tugomba gushaka Imana cyane.Nitubikora,niyo twapfa Imana izatuzura ku munsi wa nyuma,iduhe ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga ahantu henshi.Otherwise,courage Josiane.Nawe tera imbere,ariko ushake n’Imana,kugirango uzabe muli Paradizo iteka ryose.

    Reka nunge mu rya Ange Kagame: only kinyarwanda should suffice in Miss Rwanda. None se uyu mwana ugiye no kubona umufatanyabikorwa si umwe mu bavugaga icyongereza gike? Ubundi abantu Josiane twamukundiye ibintu 2 nyamukuru: ni umuhanga ibisubizo yagiye atanga n’umushinga bye byagiye bibitugaragariza. Icya 2 ni uko yigiriye icyizere n’ubwo yari afite imbogamizi zikomeye. Icyi nicyo benshi babura ngo bikure mu bukene. None dore Josiane ku bw’ibyo ubukene ndahamya ko butangiye kumugendera kure. Big up miss Josiane. Rero tuve mu bisigisigi by’ubukoloni dukoreshe icyo cyongereza igifaransa, ...si bibi ariko ari uko ari ngombwa, kandi twoye kubigira igipimo cy’ubwenge kuko kumenya neza izindi ndimi zitari kavukire ni impano kurusha uko ari ubuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa