Mwiseneza Josiane akomeje guca agahigo mu bandi bakobwa bahanganiye ikamba rya Miss Rwanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 January 2019 Yasuwe: 3913

Mwiseneza Josiane ukunzwe kurusha abandi bakobwa bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019,yeretswe urukundo n’abafana be kuko bamutoye cyane akaba ayoboye bagenzi be ku majwi yo kuri telefoni.

Mwiseneza umaze iminsi avugisha benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda akomeje gutungurana kuko urukundo afitiwe na benshi rukomeje kugaragarira no mu bikorwa.

Byari bimaze kuba karande ko abantu bavuga ko bashyigikiye umuntu mu magambo gusa ariko abafana ba Miwseneza bo byarenze amagambo bijya mu bikorwa kuko mu majwi yo kuri SMS yamaze kwanikira bagenzi be bahanganye ndetse akubye inshuro zirenga 2 Keza Nisha Bayera umukurikiye.

Itora ryo kuri telefone ryatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mutarama 2019, ku isaha ya saa mbiri, ushaka guha amahirwe umukobwa uri mu bahatanye yandika ijambo ‘Miss’ ahagenewe ubutumwa bugufi akurikizeho nimero iranga umukobwa mu irushanwa hanyuma yohereza kuri 7333.

Ibarura rya mbere ry’amajwi ryashyizwe hanze n’abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, ryagaragaje ko Mwiseneza Josiane ari imbere y’abo bahatanye, n’amajwi 5283 mu gihe Bayera Nisha Keza umugwa mu ntege afite amajwi 1983 naho uwa gatatu, Mutoni Oliver akagira amajwi 1377. Umukobwa wa nyuma muri iri barura ry’agateganyo ni Uwihirwe Yasipi Casmir ufite amajwi 17 gusa.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019 nibwo akanama nkemurampaka karaza guhitamo abakobwa 13 hanyuma batanu baraba batowe n’abantu benshi binyuze mu majwi yo ku butumwa bugufi bongerwe kuri ba bandi 13 hasigare babiri bavamo umwe uratoranywa n’abakobwa bari mu irushanwa abe ari we usigara, undi atahe.

Umwanzuro ku bakobwa batowe kurusha abandi kuri uyu munsi uramenyekana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zuzuye z’umugoroba.


Uko bakurikiranye ku majwi yo kuri Phone

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Hakorimana Théogène

    Mwiseneza josiane akwiye ikamba ntawundi

    21 January
  • chat_bubble twiz

    Uyu mukobwa Ngo Ni josiane asa nu mudamu twize mukikiciro rusange witwa soghoro

    20 January
  • chat_bubble mama bebe

    Abakunzi bamwiseneza turi benshi kabisa tuzamutora kandi nokwesa umuhigo tuzamufasha uko tungana twese jojo rwose ngwino urwanye igwingira ryabana

    20 January
  • chat_bubble musa

    uwihirwe nasohoke ku ikubitiro rwose?arazira kuvogera josiane wacu amutuka"savage"ibyi nagende yige umuco

    20 January
  • chat_bubble x

    kuva ibya miss Rwanda byatangira nubwambere mbikurikiranye. uyu Josiane turamutora abe miss Rwanda 2019 keretse niba amajwi yacu ntacyo avuze nibwo bavuga ko adatowe nahubundi!!!!!

    20 January

Inzindi nkuru

Umuraperi wo muri Uganda ’Navio’ yakoreye ubukwe muri Suède n’umukunzi...

Daniel Lubwama Kigozi umuraperi ukomeye cyane muri Uganda uzwi ku izina rya...
20 July 2019 Yasuwe: 1211 0

Zari yashyingiranye n’umukunzi we mu buryo bw’ibanga anahishura impamvu...

Zari Hassan,Umunyamideri wo mu gihugu cya Uganda, wahoze ari umugore...
20 July 2019 Yasuwe: 4125 0

Umukobwa uri guhatanira ikamba rya Miss England yanze kwambara Bikini...

Umwongerezakazi Aysha Khan w’imyaka 2 uri guhatana mu marushanwa ya Miss...
20 July 2019 Yasuwe: 3597 1

Weasel Manizo yasibye amafoto yose yashyize kuri Instagram ye ari kumwe na...

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko umuhanzi Weasel Manizo na Sandra...
19 July 2019 Yasuwe: 4425 0

Beyonce yatunguranye avuga uburyo umugabo we Jay Z akomoka mu...

Shawn Corey Carter, Umuraperi w’umunyabigwi mu muziki wa Amerika ndetse no...
19 July 2019 Yasuwe: 8059 0

Abakoresheje Face App porogaramu ibahindura abasaza baburiwe ingaruka...

Bamwe mu bantu bakoresheje porogaramu y’Abarusiya yaciye ibintu ku mbuga...
18 July 2019 Yasuwe: 7327 0