skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yari mu kanama katoranyije Nyampinga wa Kaminuza ya INES Ruhengeri 2019 [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2019,nibwo Umutoni Adeline yatorewe kuba Nyampinga wa kaminuza ya INES Ruhengeri,mu birori byagaragayemo Mwiseneza Josiane,wakunzwe kurusha bakobwa mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019,wari mu kanama gatora.

Sponsored Ad

Mu bakobwa 13 bahataniraga iri Kamba rya Nyampinga wa INES Ruhengeri, Miss Umutoni Adeline warahiriye kurwanya igwingira ry’abana nka Mwiseneza, niwe watsinze bagenzi be,akurikirwa n’Umurundikazi Gateka Filly wabaye igisonga cya mbere, Muhongerwa Nyiranyamibwa Paradis Benigne yegukana ikamba ry’ igisonga cya kabiri

Iri rushanwa ryiswe Miss Bright INES Ruhengeri 2019,ryatanzwemo ibihembo bitandukanye aho Miss Adeline yahembwe ibihumbi 150 na Laptop nshya, igisonga cya mbere gihabwa ibihumbi 100 na Laptop naho icya kabiri gihembwa ibihumbi 50 na Laptop. Aba bose ariko bagenerwa ibindi bihembo n’ abaterankunga b’ irushanwa.

Mwiseneza Josiane wari mu kanama nkemurampaka,yashimiye ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwamugiriye icyizere bukamutumira muri uyu muhango waherukaga kuba mu mwaka wa 2016 hatorwa Miss Natete Liliane wari umaranye imyaka itatu ikamba rya Miss Ines Ruhengeri.Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwatangaje ko iri rushanwa rigiye kuba ngarukamwaka.





Ibitekerezo

  • Songa mbele Miss wacu Mwiseneza.

    Dumbuli wampaye inka wagize so ntagukunda akwita neza Mwiseneza yavuye i Rubengera arakandagira arasitara amano ye aba amugize ikirangirire arakaze pe yubatse izina.Ngaho da Imana yarakuzamuye nta wakumanura yava hehe.

    Jose wacu uri mwiza ufite imbere heza turagukunda mwari wwcu.....

    Jose wacu uri mwiza ufite imbere heza turagukunda mwari wwcu.....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa