skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yashyize hanze ukuri ku byerekeye ikibazo yagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana

Yanditswe: Saturday 20, Apr 2019

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane wakunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 bikamuviramo gutsindira ikamba rya Miss Popularity,yatangaje ko ibyo Meya w’akarere ka Rwamagana yatangaje ko bafunze igitaramo cyo kumurika umushinga we yari gukorera mu murenge wa Fumbwe kubera ko atubahirije amategeko ari ibinyoma.

Sponsored Ad

Kuwa Gatatu taliki ya 20 Mutarama 2019 nibwo Mwiseneza Josiane wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yagombaga gutangirira ubukangurambaga ku mushinga we ugamije kurwanya igwingira ry’abana mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana, ariko iki gikorwa cyahagaritswe mu gicuku nyuma y’aho abayobozi b’akarere ka Rwamagana boherereje Mwiseneza na bagenzi be bagombaga kumufasha ubutumwa mu gicuku babasaba kubisubika.

Mwiseneza Josiane yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu,taliki ya 19 Mata 2019 ko atemeranya n’ Umuyobozi w’ akarere ka Rwamagana wavuze ko impamvu ibikorwa yagombaga gukorera muri aka karere byaburijwemo ari uko atanditse ngo abibamenyeshe hakiri kare ngo ahubwo yamubwiye ko mu karere kabo nta kibazo cy’igwingira gihari bajya gushakira ahandi.

Yagize ati “Twarabamenyesheje, twandika n’ibaruwa, nan’ ubu ushatse kuyireba nakwereka iyasigaye. Baduha umurenge baduha n’ itariki. Nyuma y’ ibyo rero nibwo yanze ngo twebwe mu karere kacu ntabwo harimo igwingira, nta kibazo gihari, ati ahubwo mwebwe mugende murebe aho rikabije, nimuharangiza natwe muzatugarukaho ariko uyu munsi wanone ntabwo turi mubafite icyo kibazo”

Igitaramo cya Mwiseneza kikimara guhagarikwa ,umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye basubika igitaramo Mwiseneza Josiane yagombaga gukoreramo ubukangurambaga ku mushinga we mu murenge wa Fumbwe, ari uko atigeze abandikira abibasaba.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko atigeze amenya iby’iki gikorwa cya Mwiseneza ahubwo nawe yabibonye mu itangazamakuru nk’abandi bose.

Bivugwa ko Mwiseneza Josiane yandikiye ibaruwa Umuyobozi w’ akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage, UMUTONI Jeanne,amwemerera kubitegura ariko ntiyamufasha kubigeza ku buyobozi bw’akarere ka Rwamagana.

Umutoni yavuze ko iyi gahunda y’ubukangurambaga yari ayizi ariko yategereje ko Mwiseneza yandikira akarere abisaba araheba ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo guhagarika igitaramo cye.

Ku munsi w’ejo nibwo Miss Josiane yagaragaje umujyanama we Sunday James,bagiye gufatanya gushyira mu bikorwa umushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana mu Rwanda.


Mwiseneza Josiane yavuze imvano y’ikibazo yagiranye n’akarere ka Rwamagana

Ibitekerezo

  • nahere muturere nimirenge twiwabo nubundi ijya kurisha ihera kurugo naho nziko icyo kibazo gihari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa