skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yasubije abamushinje gukoresha amarozi ngo akundwe n’abanyarwanda benshi

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane ukumeje kugwiza igikundiro mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yabwiye abamushinja ko yakoresheje amarozi mbere y’uko aza muri iri rushanwa ko bibeshye ndetse babimushinje kubera basanzwe bayakoresha.

Sponsored Ad

Mwiseneza waciye ibintu ubwo yitabiraga Miss Rwanda aturutse iwabo I Karongi akagera aho yagombaga kwiyamamariza I Rubavu n’amaguru,yabwiye abanyamakuru nyuma y’umuhango wo gusinya imihigo baraye bakore mu mwiherero barimo I Nyamata ko atigeze akoresha amarozi nkuko babimushinja ahubwo ababimushinja aribo bayakoresha ndetse bayizera.

Yagize ati “Buri wese agira ukuntu amenyekana.Abo babivuga ni uko kugira ngo batere imbere bakoresha amarozi gusa njye sinkoresha amarozi nkuko babivuga.Burya iyo umuntu ari umujura yumva ko ikintu mugenzi we yabonye nawe yibye.Niba nabo ari abarozi bumva ko kuba narateye imbere ari uburozi.Ntabwo nabarenganya.”

Mwiseneza Josiane niwe warangije amatora yo kuri SMS ari ku mwanya wa mbere ndetse ku munsi wa nyuma yaciye agahigo agera ku majwi asaga ibihumbi 72.

Mwiseneza yavuze ko yiteguye kwakira ibizava kuri Finale ya Miss Rwanda 2019 iteganyijwe ku munsi w’ejo kuri Intare Arena I Rusororo, aho yemeje ko mu irushanwa habamo gutsinda no gutsindwa.



Mwiseneza Josiane yanyomoje abamushinja gukoresha amarozi

Ibitekerezo

  • Jojo incwiiiii!!!! umeze neza chchc urarikwiye ikamba kbsa!

    Ayo marozi bagushinja bihorere iyababa bose bagiraga ubutuma bakundwa nkawe , igihugu cyakabaye mumahoro. komeza inzira wwe gusa ibindi nubusa.

    josiane yavugishije ukuri rwose.
    gusubiza kwe adahubutse nicyo bakomeje kumukundira.
    #terimbere mukobwa ukunzwe murwanda no mumahanga.

    Ntabutaha butagezwe intorezo bihorere.

    abo babimubazaga nababivuga nuko ariho ukwizera kwabo gushingiye,bo biringirako umenyekana kuko wagiyegushaka imiti,ariko hari Imana isumbabyose ikumenyekanisha abantu bose bagatangara ndetse bagatungurwa.muvuge ibyomushaka byose ariko Jojo numukobwa ukunzwe,wiyubaha,ufite umuco nindero kandi afite nubwenge ariko urebye kuri youtube uburyo abiyita abanyamakuru batabifitiye umwuga bitewe nibibazo bamubazaga ndetse nikinyabupfura gike bagaragaje cyokumusanga kumeza aho yararigufata ifunguro ariko yabasubizanije ubwenge ndetse abasezera neza mukinyabumfura.ubundi mumuco nyarwanda ntawurogoya urikumeza afata ifunguro rye cyereka iyo arikintu gikomeye.mwasebye gusa ntakindi yewe Josiane agaragaje byinshi kuri bamwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa