skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yatangaje twinshi mu dushya twaranze Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019 bari mu mwiherero

Yanditswe: Saturday 02, Feb 2019

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane washyuhije irushanwa rya Miss Rwanda 2019,bikamuviramo guhabwa igihembo cya Miss Popularity yatangaje byinshi kuri Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda,Nimwiza Meghan birimo kugira ubwoba bwinshi nyuma y’ibizamini yumva ko ari butahe.

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane wabanye mu cyumba kimwe na Nimwiza Meghan watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019,yatangarije urubuga rwa You Tube Kdot250 ko yishimiye ko mugenzi we yegukanye iri kamba kuko babanye neza ndetse ari umunyamahoro.

Yagize ati “Kuba Meghan yaratwaye ikamba ni ibintu byiza kuko twarabanye mu cyumba,twabanye neza byari ibyishimo.Twarishimye kuko mu cyumba cyacu umwe yabaye Miss Rwanda undi aba Miss Popularity,ni ibintu dukesha Imana.

Turi mu mwiherero Meghan twakundaga kugera mu cyumba agatangira akagenda,rimwe nkamubwira nti ko ugenda cyane bite?rimwe nzamwirukana mu cyumba nawe akambwira ati ni njyewe uzakwirukana,twese tukarwanira kugira ijambo mu cyumba.Meghan yoroshyaga ubuzima,twarumvikanaga,iyo twavugaga ngo tugiye gukora iki twaragikoraga.

Meghan yakundaga kugira ubwoba iyo twabaga turangije ibizamini,akavuga ati “noneho ni njyewe uri butahe uyu munsi .Ntabwo yihaga amahirwe yo gutwara ikamba wabonaga ari umunyamahoro wibereye aho.”

Mwiseneza yavuze ko arajwe ishinga no gushyira mu bikorwa umushinga yiyemeje wo kurwanya ugwingira ry’abana mu cyaro bitewe n’imirire mibi.


Mwiseneza yishimiye intsinzi ya Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa