Mwiseneza Josiane yavuze ku bafana be bakomeje kwisukiranya buri munsi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 January 2019 Yasuwe: 2822

Mwiseneza Josiane uri kuvugwa kurusha abandi bakobwa bo mu Rwanda muri iyi minsi,bitewe ahanini no kwitabira Miss Rwanda 2019 bikamufasha kwigarurira imitima y’abanyarwanda,yavuze ko nta gitutu na gito ari guterwa n’aba bafana batagira ingano ahubwo biri kumuha imbaraga zo gukomeza kwitwara neza muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa wabashije kwinjira mu bakobwa 20 bagomba kwerekeza mu mwiherero kuwa Gatandatu taliki ya 05 Mutarama 2019 kubera umubare mwinshi w’abantu bamutoye ku mbuga nkoranyambaga,yabwiye abanyamakuru ko kuba Abanyarwanda benshi bamushyigikiye bitamuteye igitutu ahubwo biri kumuha imbaraga zo gukomeza kwitwara neza mu irushanwa.

Yagize ati “Ndashimira abafana abafana banjye.Kuba abanyarwanda benshi bandi inyuma ntabwo bintera igitutu,ahubwo birakomeza kumpa imbaraga zo kwitwara neza.Ndabasaba gukomeza kumfasha kuko urugendo rugikomeye.”

Mwiseneza yavuze ko yagowe bikomeye n’ukuntu abafana be bari bafite imbaraga kuwa Gatandatu,byatumye gusubiza bigorana gusa yemeza ko yabyishimiye cyane.

Mwiseneza yavuze ko agiye kurushaho gusoma ibintu byinshi kuri Miss Rwanda ndetse agomba gukomeza kwigirira icyizere kugira ngo azabashe kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Harmonize yavuze ku bivugwa ko yaba afite umugambi wo kwirukana Diamond...

Harmonize, umwe mu bahanzi b’abahanga bakunzwe cyane mu gihugub cya...
19 March 2019 Yasuwe: 161 0

Hamisa Mobetto yahaye gasopo abakomeje kumushyira mu majwi we na...

Umunyamideli Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz yikomye abantu...
19 March 2019 Yasuwe: 257 0

Umukobwa wa Perezida Buhari yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza...

Umukobwa wa Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari,Zahra Buhari,yongeye...
19 March 2019 Yasuwe: 1809 0

P Fla yavuze kuri mugenzi we Neg G uri kugororerwa Iwawa wamushinje kuba...

P FLA yavuze ko yatunguwe no kumva bamushyira mu majwi ko ari we...
18 March 2019 Yasuwe: 1328 0

Pallaso yasuye imva ya murumuna we nyakwigendera Ak47 agaragaza...

Pallaso numwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda akaba murumuna wa...
18 March 2019 Yasuwe: 1840 0

Reba igihembo gihambaye Meddy yahawe n’urubuga rwa Youtube[AMAFOTO]

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard Jobert [Meddy] yabaye umuhanzi wa...
17 March 2019 Yasuwe: 4649 0