skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yavuze kubyo kujya muri Canada,iby’itike ya Ritco byavuzwe ko ariyo yatashyemo akomoza no ku mushinga we agiye gushyira mu bikorwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 01, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryarangiye umukobwa witwa Nimwiza Meghan ari we wegukanye ikamba mu gihe Mwiseneza Josianne wamamariye muri iri rushanwa yabaye Miss Popularity , yavuze ko atagiye kuryama ahubwo agiye gukomeza gukora ku mushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana bo mu cyaro.

Sponsored Ad

Yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na Teradignews.rw ikinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru, yavuze ko nubwo atabaye Miss Rwanda 2019 ariko yishimira ikamba rya Miss Popularity yegukanye ahigitse abagera kuri 15 bari bahanganye, byari akanyamuneza ku muryango we, ku nshuti ze, ku babyeyi be, byose agahamya ko abikesha abafana be bamugaragarije urukundo rudasanzwe.

Ubwo irushanwa rya Miss Rwanda ryarangiraga, hari ifoto y’itike ya RITCO yari yanditseho amazina ya Mwiseneza Josianne agiye i Rubengera ari na ho iwabo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko nyuma y’uko atabaye Miss Rwanda 2019 yisubiriye iwabo, iyi tike yavuze ko atari ukuri kuko atigeze ajya i Rubengera ndetse anemeza ko gusubirayo ntacyo bitwaye ko aramutse asubiyeyo nta kibazo cyaba kibirimo.

Yagize ati:” Mu byukuri biriya ni ibihuha, kandi gusubira i Rubengera nta kibazo kirimo kuko ni murugo , gusa barabeshye ngo nakatishije itike, barabeshye kuko icyo gihe babivuga nari i Nyamata kandi bavugaga ko itike nayikatishirije i Muhanga, oya, barabeshye, ntabwo nigeze njya i Rubengera.”

Mwiseneza yavuze kandi ko nyuma yo gutwara ikamba rya Miss wakunzwe cyane, abo mu muryango we bagiye kumufata i Nyamata aho bakoreye umwiherero, bamugeza mu rugo kwa musaza we i Gihara aho ari kubarizwa ubu, bakoze ibisa nk’ibirori bishimira ikamba yatwaye, byaramutunguye kuko we atari azi ko babikora.

Josianne yahakanye ibitaramo bikomeje kwamamazwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko byateguwe mu rwego rwo kwishimira ikamba Josianne afite. Yavuze ko nta cyo abiziho.

Ku cy’amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko uyu mukobwa agiye kwerekeza muri Canada, Josianne yavuze ko atari byo kuko mu muryango we nta kintu na kimwe babiziho kandi na we ntacyo abiziho.

Ibitekerezo

  • muri canada se ajyaneyo iki muzigushinyagura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa