Mwiseneza wagiye n’amaguru agiye kwiyamamaza muri Miss Rwanda akanakomereka yatsinze[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 16 December 2018 Yasuwe: 8062

Igikorwa cyo gutora abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019 gisize umukobwa wagiye n’amaguru kugira ngo agere ahabereye irushanwa atsindiye gukomeza mu kindi cyiciro.

Urugendo rwo gushaka uzaba Miss Rwanda 2019 rwatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza , rutangirira mu ntara y’Amajyaruguru mu mujyi wa Musanze. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 i Rubavu.

Mu bakobwa batandatu batsindiye guhagararira intara y’Uburengerazuba harimo na Mwiseneza Josianne wagiye namaguru kugira ngo agere ahabereye irushanwa.

Uyu mukobwa witwa Mwiseneza Josianne yari yambaye nimero 1, afite metero 1.70m n’ibiro 56. Uyu mukobwa ageze imbere y’abagize akanama nkemurampaka yahawe Yego 2 na Oya imwe bitewe nuko yitwaye.

Yageze ahabereye irushanwa ubona nta birungo by’ubwiza yambaye ndetse banamusaba ko yakwitunganya neza.

Yari yagize amahirwe yo kuboneka mu bakobwa 13 bemerewe gukora irushanwa muri 17 bari biyandikishirije guhatanira guhagararira intara y’Uburengerazuba.

Mwiseneza Josianne yageze ku Inzozi Hoteli ahari kubera iri jonjora yakomeretse kubera urugendo rurerure yakoze n’amaguru, uvuye mu mujyi wa Rubavu , kugera kuri Hoteli harimo nk’ibirometero 15. Gutega moto utegesha amafaranga 1 200 Frw, ugenda n’amaguru ni igihe kingana n’isaha n’iminota 30.

Uyu mukobwa avuka mu karere ka Rubavu ahitwa Kunyundo, yavuye ku nyundo ateze imodoka ariko ageze muri gare agenda n’amaguru kugira ngo agere aharabera irushanwa. Icyakora ngo gukomereka byatewe n’uko yasitaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu akanakubitiraho kugenda n’amaguru.

Aganira n’itangazamakuru yavuze ko yagenze n’amaguru kubera ko aribwo bushobozi yari afite kandi ko ariko yumvaga byagenda nta yandi mahitamo.

Ati: ” Nasitaye nijoro, nageze hano kubera ko ariko byari kugenda, niteguye kwitwara nezza kandi nifitiye icyizere kuko ndasubiza ibibazo byose barambaza.”

Yatangaje ko yishimiye kuba atsinze ndetse akaba agiye kwitegura neza uru rugendo atangiye kugira ngo ubutaha agiye mu kindi cyiciro atazabura amafaranga yo gutega.

Amazina y’ abakobwa bakomeje

1 . Mucyo Triphine Uwimana

2 . Mutoni Deborah

3 . Igihozo Mireille

4 . Uwase Aisha

5 . Tuyishime Vanessa


Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyarwandakazi uherutse kwiyamamariza kuba Miss Rwanda yakoze n’amahano...

Isimbi Noeline wamenyekanye kubera ubuhamya bukomeye bw’ubuzima yanyuzemo...
19 March 2019 Yasuwe: 23865 7

Reba umukinnyikazi wa Filime wo muri Nigeria wavuze ko imiterere idasanzwe...

Umukinnyi wa Filime mu gihugu cya Nigeria uzwi nka Pat Agwu yatangaje ko...
19 March 2019 Yasuwe: 5553 0

Sheebah Karungi yatunguye benshi muri Uganda bitewe n’imyambarire yagaragaye...

Umuhanzikazi Sheeban Karungi uri mu bakunzwe muri Uganda yatunguye benshi...
19 March 2019 Yasuwe: 5573 1

Umuryango wa David Beckham uri mu byishimo kubera ko umwana wabo w’imyaka 16...

Umuryango wa David Beckham wahoze ari umukinnyi wa ruhago ukomeye ndetse...
19 March 2019 Yasuwe: 4533 0

Harmonize yavuze ku bivugwa ko yaba afite umugambi wo kwirukana Diamond...

Harmonize, umwe mu bahanzi b’abahanga bakunzwe cyane mu gihugub cya...
19 March 2019 Yasuwe: 3010 0

Hamisa Mobetto yahaye gasopo abakomeje kumushyira mu majwi we na...

Umunyamideli Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz yikomye abantu...
19 March 2019 Yasuwe: 2337 0