skol
fortebet

Mwiseneza yakomeretse agiye kwiyamamaza muri Miss Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 16, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Mwiseneza Josianne yageze ahagombaga kubera ijonjora ry’ibanze mu gushaka abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba yakomeretse bitewe n’urugendo rurerure yakoze.

Sponsored Ad

Urugendo rwo gushaka uzaba Miss Rwanda 2019 rwatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza , rutangirira mu ntara y’Amajyaruguru mu mujyi wa Musanze. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 i Rubavu.

Mwiseneza Josianne yageze ku Inzozi Hoteli ahari kubera iri jonjora yakomeretse kubera urugendo rurerure yakoze n’amaguru, uvuye mu mujyi wa Rubavu , kugera kuri Hoteli harimo nk’ibirometero 15. Gutega moto utegesha amafaranga 1 200 Frw, ugenda n’amaguru ni igihe kingana n’isaha n’iminota 30.

Uyu mukobwa avuka mu karere ka Rubavu ahitwa Kunyundo, yavuye ku nyundo ateze imodoka ariko ageze muri gare agenda n’amaguru kugira ngo agere aharabera irushanwa. Icyakora ngo gukomereka byatewe n’uko yasitaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu akanakubitiraho kugenda n’amaguru.

Aganira n’itangazamakuru yavuze ko yagenze n’amaguru kubera ko aribwo bushobozi yari afite kandi ko ariko yumvaga byagenda nta yandi mahitamo.

Ati: ” Nasitaye nijoro, nageze hano kubera ko ariko byari kugenda, niteguye kwitwara nezza kandi nifitiye icyizere kuko ndasubiza ibibazo byose barambaza.”

Uyu mukobwa yanagize amahirwe yo kuboneka mu bakobwa 13 bemerewe gukora irushanwa muri 17 bari biyandikishirije guhatanira guhagararira intara y’Uburengerazuba.

Uyu Josianne afite metero 1.70m n’ibiro 56. Uyu mukobwa ageze imbere y’abagize akanama nkemurampaka ahabwa Yego 2 na Oya imwe bitewe nuko yitwaye.

Ibitekerezo

  • Mushiki wanjye Courage wangu !!!! Gukomereka byo ni ibisanzwe ntawe ugera ku kiza kitamuvunnye, gusa wowe gira Courage !! Uzakira humura !!

    Uri mwiza ufite n’akarenge keza, Courage !!!! Gusa nizere ko no mu mutwe ufite ubwenge.Encore Courage !!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa