Mwiseneza yavuze byinshi bimwerekeyeho birimo ibyo yaganiriye na Mimi wamwemereye imodoka na Young Grace ugenda amufasha mu buryo butandukanye nibindi byinshi yakomojeho[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 14 January 2019 Yasuwe: 3252

Josiane Mwiseneza, ni ryo zina rukumbi ryihariye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ashyigikiwe by’ikirenga n’abantu b’ingeri zitandukanye ndetse hari bamwe basagutswe n’ibyishimo bamwemerera ubufasha burimo n’imodoka, icyakora Mwiseneza avuga ko hari bamwe bajya mu itangazamakuru bakigamba kumufasha ari ukugira ngo bamenyekane nta kindi bagamije.

Josiane Mwiseneza yamaze kuba umusitari! Mu nzira agenda biragoye ko arenga metero 5 adahuye n’abantu bamusaba ko bakwifotozanya, biragoye ko ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru umunsi warangira hatavuzwemo izina Mwiseneza Josianne uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ukoresha nimero 30 muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa afite umwihariko wo kuba yaragiye mu irushanwa yagenze n’amaguru urugendo rurerure ikindi kandi ashimirwa ko yatinyuye abakobnwa bagenzi be batinyaga kujya mu irushanwa kuko benshi batekerezaga ko Miss Rwanda ari irushanwa ry’abana b’abakire, ibi ni byo byamukururiye abafana bo ku rwego rwo hejuru haba mu Rwanda no hanze.

Mu kiganiro cyihariye Mwiseneza Josianne yagiranye na Teradignews Ikinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru, yavuze ko hari abantu benshi batandukanye na we ajya abona mu itangazamakuru bavuga ko bazamufasha yewe harimo n’abiyemeje kumuha imodoka ariko we akabifata nko kubeshya rubanda kuko ngo bamwe batigeze banamuvugisha ngo bamubwire ko iyo gahunda ihari.

Ifoto yakozwe n’umusore w’umunyarwanda uzwi nka Scott Visuals

Yagize ati: “ Mu byukuri abantu cyane cyane bajya mu itangazamakuru akenshi ntabwo biba ari byo gusa uwanyemereye imodoka twaravuganye ambwira ko bitoroshye ko yahita ingeraho ariko yambwiye ko abirimo igihe kizagera nkayibona.”

Uwo avuga ko baganiriye ari umunyamideli witwa Mimi Miraji wamwemereye imodoka.

Yagize ati: “ Umuntu nzi ni Mimi Mirage wenyine abandi nabwo nzi amakuru yabo, yasomye inkuru zanjye aranyandikira ambwira ko yankunze, ntabwo yavuze ko azampa imodoka ari uko natwaye ikamba nkuko abantu babivuze, yambwiye ko mu gihe gikwiriye azabikora.”

Mwiseneza yavuze ko hari benshi bagenda bamufasha ariko hari n’ababivuga mu itangazamakuru ntibabikore, Umuhanzikazi Young Grace na we ngo agenda amufasha mu buryo butandukanye.

Mimi Mirage yamwemereye imodoka

Ifoto iherutse kujya hanze ari mu modoka ngo ntabwo yari atwaye!

Mu minsi ishize, Mwiseneza yagaragaye ari mu modoka asa n’utwaye, abantu benshi bahise batangira gushima Imana bavuga ko iri gukora ibitangaza ko uyu mwana w’umukobwa yabonye imodoka nyuma yo gutaramirwaho ngo ni uko yagenze n’amaguru ibirometero birenga 10 agiye kwiyamamariza guhagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019.

Mwiseneza yavuze ko atari atwaye iriya modoka nk’uko abantu babivuze ahubwo kwari ukwifotoza gusa, icyakora ngo aratenganya gutangira kwiga gutwara imodoka iruushanwa nirirangira.

Ati:”Biriya ntabwo ari photoshop, ni njyewe, nagiye mu modoka ndifotoza bisanzwe, nifotoje kuriya kubera ko ariyo mood nari ndimo, nta perimi mfite ariko ndateganya kwiga gutwara.”

Imbuga nkoranyambaga ziri ku mazina ya Mwiseneza Josianne zikunze gushyiraho ubutumwa bwe ntabwo ari ize.

Ati:”Imbuga nkoranyambaga nkoresha kuri Instagram ni ‘Josianne Mwiseneza Official, kuri facebook ho rwose nta Page nimwe ngira, ziriya zose ntabwo ari izanjye, gusa kuri facebook nitwa Josi Josianne Jojo, nta konti ngira kuri Twitter ariko hari umuntu wambwiye ko mu rwego rwo kumfasha kunyamamaza yayikoze, ubwo iyo yo nziko ihari.”

Ifoto yamugaragaje yambaye imwenda wa Rayon Sports ntaho ahuriye na byo

Hari ifoto iherutse kujya hanze igaragaza Mwiseneza Josianne yambaye umwenda wa Rayon Sports, hari abahise batangira gutekereza ko yaba yagiranye amasezerano na Skol isanzwe itera inkunga Rayon Sports. Na we ayibona yaratunguwe!

Ati:”Iriya foto ntabwo ari iyanjye, nanjye nabibonye kuriya, bafashe ifoto yanjye twakoresheje mu gutora barayindura bimera kuriya, ntabwo ari iyanjye nanjye byarantunguye, iyo mbibonye ntabwo bimbabaza ariko nanone ntabwo mbishyigikiye , bakagombye kujya baza kundeba tukabivuganaho bagakora ibintu twumvikanye.”

Mwiseneza Josianne waboneye itike imujyana muri Miss Rwanda I Rubavu, ahagarariye intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 23 akaba aturuka I Rubengera, avuga ko mu gihe yaba atwaye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ngo ahantu ha mbere yatura insinzi ye ni I Rubengera aho atuye.

Impamvu ngo ni uko ari mu cyaro kandi hari urubyiruko rwinshi kandi rufite impano zitandukanye bakabura uko bazigaragaza kubera kubura ubuvugizi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gogo

    umva Uzi ubwenge umuntu ahera iwabo

    2 months ago

Inzindi nkuru

Pallaso yasuye imva ya murumuna we nyakwigendera Ak47 agaragaza...

Pallaso numwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda akaba murumuna wa...
18 March 2019 Yasuwe: 1326 0

Reba igihembo gihambaye Meddy yahawe n’urubuga rwa Youtube[AMAFOTO]

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard Jobert [Meddy] yabaye umuhanzi wa...
17 March 2019 Yasuwe: 4511 0

Umukobwa wa Micheal Jackson yatabawe arimo kwiyahura

Umukobwa wa Micheal Jackson, witwa Paris-Michael Katherine Jackson w’imyaka...
17 March 2019 Yasuwe: 3215 0

Young Grace yahishuye igitsina cy’umwana atwite n’izina azamwita

Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko umuraperikazi w’Umunyarwanda...
17 March 2019 Yasuwe: 5950 0

Mu mafoto reba uburanga bw’inkumi yatwaye umutima w’umuhanzi nyarwanda...

Umuhanzi Rugamba Yves wamenyekanye ku mazina y’ubuhanzi nka Yverry kuwa...
16 March 2019 Yasuwe: 8349 0

Umugore wa Michael Jackson yatunguranye ahishura uburyo atigeze aryamana...

Debbie Rowe, umugore wa kabiri wa nyakwigendera Michael Jackson yatangaje...
16 March 2019 Yasuwe: 6186 1