skol
fortebet

Mwiseneza yemerewe imodoka n’umunyamidelikazi w’Umunyarwanda uba i Burayi[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 05, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Abatagira ingano bakurikirana iby’irushanwa rya Miss Rwanda bamaze kumenya birambuye umwari witwa Mwiseneza Josiane watunguranye cyane muri uyu mwaka ndetse benshi barimo no kumuha amahirwe yo kwegukana ikamba.

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane n’umwari w’imyaka 23 akaba yaravukiye mu karere ka Karongi ahitwa i Rubengera, afite uburebure bwa 1.70 n’ibiro 57. Yasoje amashuri yisumbuye mu byerekeye icungamutungo mu mwaka wa 2017.

Mu matora yabereye ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa rya Miss Rwanda yasojwe Mwiseneza ayoboye abandi bose mu gutorwa n’umubare nyamwinshi, ibi bikaba bimuhesha amahirwe menshi yo gukomeza adatahanye.

Amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO ngo nuko Umunyarwandakazi w’umuherwe ucuruza ibijyanye n’imideli witwa Mimi Mirage yamaze kwemerera imodoka Mwiseneza Josiane.

Inshuti z’uyu Mimi Mirage nazo zirahamya ko ngo Mwiseneza Josiane ashobora kwegukana imodoka ayihawe n’uyu munyamidelikazi usanzwe wibere ku mugabane w’iburayi.

Biravugwa ko Mimi ashobora guha imodoka Mwiseneza Josiane

Ibitekerezo

  • uraberewe kuba miss rwanda kwel birakuberey kand ndaguhaye amahigweyose yokuzatsindira amakambayose yurwand ndetse ukazanaba icyamamare kwisi

    Rachel Nsengimana

    Rachel Nsengimana

    Bnj kambabwire izina ry’imana yandemye kuvanavuka nubwambere nicaye inbetween yaTV ndeba miss Rwanda sukuvugako ntabizi ako habamo Kata nyishi cyane niyompanvu byamvuye kunzoka ako ubu ndayireba liberal josiane namarira aragwa umutima ukampagarara si brague gusa nzagushigikira mpaka pfuye

    Mutubwire natwe uburyo bwo gutora tumutore

    Urabikwiye Josiane rwose

    Ndumva uyu muherwe aho kumuha imodoka yamuha nka scholarship akajya nko gukomeza amashuri ya Kaminuza. Bityo arangije amashuri iyi modoka yayigurira. Thx

    Umugani wa flora yamuha scholar ship

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa