skol
fortebet

“Nakoze muri Ambasade y’ Abanyamerika imyaka 16 ” Makanyaga Abdul

Yanditswe: Wednesday 15, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Makanyaga Abdul wamenyekanye mu ndirimbo za karahanyuze zirimo ‘Rubanda’, ‘Nshatse inshuti’ n’ izindi avuga ko mu myaka 70 amaze avutse yakoze imirimo itandukanye ahantu hatandukanye harimo no muri Ambasade y’ Abanyamerika yakoze imyaka 16.
Makanyaga yavutse mu mwaka w’ 1947 avukira mu majyepfo y’ u Rwanda. Avuga ko yatangiye umuziki muri 1968, bivuze amaze imyaka 47 awurimo.
Mu kiganiro yagiranye na Izuba rirashe Umunyamakuru yamubajije impamvu kuri ubu aribwo agiye gushyira (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Makanyaga Abdul wamenyekanye mu ndirimbo za karahanyuze zirimo ‘Rubanda’, ‘Nshatse inshuti’ n’ izindi avuga ko mu myaka 70 amaze avutse yakoze imirimo itandukanye ahantu hatandukanye harimo no muri Ambasade y’ Abanyamerika yakoze imyaka 16.

Makanyaga yavutse mu mwaka w’ 1947 avukira mu majyepfo y’ u Rwanda. Avuga ko yatangiye umuziki muri 1968, bivuze amaze imyaka 47 awurimo.

Mu kiganiro yagiranye na Izuba rirashe Umunyamakuru yamubajije impamvu kuri ubu aribwo agiye gushyira ahagaragara album ye ya mbere nyamara umuziki awumazemo imyaka 47 avuga ko mu mpamvu zatumye adashyira ahagaragara album muri iyo myaka yose ari uko umuziki atawukoraga nk’ umwuga ahubwo yari afite indi mirimo yakoraga.

Yagize ati “Kuva nabaho mfite indirimbo zirenze 30 n’izindi kuri radiyo ariko nkaba ntaragira na album, abana baririmbye ejo bundi ugasanga barandusha album bageze muri album 5, 6 njye ntarakora n’imwe. Ibi rero nabiterwaga ahanini nuko nakoraga muzika atari ukuvuga ngo ndayicuruza intunge ndetse nari mfite n’akandi kazi gasanzwe kampa umusahara. Nakoze muri Camp Kigali imyaka 22 ndi débosseleur, soudeur, ajusteur. Mu1997 nakoze muri ambasade y’abanyamerika imyaka 16. Urumva ko muzika ntabwo nayikoraga nk’akazi kambeshaho ahubwo kwari ukuyikunda no gushimisha abankundaga”.

Makanyaga avuga ko umuziki watangiye ku muzamo afite imyaka itanu ubwo yari yajyanye na Se mu gitaramo mu Burundi aho bari barimukiye.

Ati “Muzika rero nayikundiye mu Burundi i Bujumbura, icyo gihe twari twarimukiyeyo kuko data ariho yakoreraga, noneho haza kuza umunyekongo bitaga Wendo Kolosoy, yari aje gutarama mu birori, icyo gihe nari umwana muto cyane, data yari amfashe ukuboko, namuherekeje agiye kubireba. Numvise rero ari ibintu binshimishije cyane kubera uburyo abantu bamwishimiye ndetse n’uko we yari ameze. Aho rero niho umutima wanjye watangiriye kubikunda, ndabyibuka cyane rwose nari mfite imyaka 5 gusa y’amavuko.”

Uretse iriya mirimo avuga ko yakoze ngo yabaye n’ umukinnyi w’ umupira w’ amaguru akina mu ikipe ya Kiyovu aza kureka gusubira mu kibuga bitewe no kuvunika.

“Hoya rwose. Kuko nubwo wumva narajyanye na data mu gitaramo ngatangira gukunda muzika, ubundi njye nikundiraga umupira w’amaguru cyane. Narawukundaga rwose kurusha ibindi bintu byose, ku buryo nanawukinnye ariko nza kuvunika bimviramo kutazasubira mu kibuga ariko narabikundaga cyane.

Akomeza agira ati “Hari mu1967, nari mfite imyaka 20 y’amavuko, nkinira muri Kiyovu ariko kubera iyo mvune sinabasha gukurikira iyo nzira, mpita ntangira noneho kwita cyane kuri muzika kuko urumva ko nayo icyo gihe narayikundaga”

Makanyaga ni umwe mubahanzi bo hambere bagaragaza ko bashishikajwe n’ iterambere ry’ umuziki nyarwanda. Yumvikanye afatanya n’ abahanzi b’ ubu bagasubiramo indirimbo ze kandi avuga ko amarembo afunguye ku muhanzi wese wifuza gukorana nawe indirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa