skol
fortebet

Namatovu umukobwa wo muri Uganda nawe yakoze amateka ku isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Uganda yakoze amateka, maze yegukana umwanya wa Gatatu mu irushanwa ry’ubwiza rihuza abakobwa baturutse isi yose ryiswe Miss International 2019 ryaberaga mugihugu cy’Ubuyapani.

Sponsored Ad

Evelyn Namatovu Kironde wari uhagarariye Uganda yambitswe ikamba ry’igisonga cya kabiri muri Miss International 2019.

Miss International ni irushanwa ry’ubwiza mpuzamahanga ribera mu Buyapani, riri mu marushanwa akomeye cyane ku isi kandi riba rikurikiranwe na benshi cyane cyane abo mubihugu biba byoherejeyo abakobwa bahatana.

Uwabaye Miss International 2019 ni Sireethorn Leearamwat ukomoka muri Thailand naho Andrea Toscano wo muri Mexique yegukana umwanya wa Kabiri, Evelyn Namatovu Kironde aba uwa Gatatu.

Uyu mukobwa w’umugandekazi, Namatovu ni nawe wegukanye umwanya wa Mbere mukwiyerekana bambaye bikini.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa