skol
fortebet

Navio yahwituye bamwe mu bagabo b’ibyamamare bubatse bakirya Capati n’ibishyimbo byo ku muhanda

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Navio yasabye bamwe mu bagabo b’ibyamamare bubatse ko bareka kurya za Capati n’ibishyimbo byo ku muhanda ngo kuko igihe tugezemo bisaba gusangira n’abafasha babo mu kimbo cyo kuza mu rugo wamaze kwijuta.

Sponsored Ad

Umuraperi wo muri Uganda Daniel Lubwama Kigozi alias uzwi nka Navio mu muziki mu minsi ishize yakoze ubukwe bw’ibanga n’umukunzi we ufite inkomoko muri Swede witwa Nassimbwa Matilda aho ubukwe bwabo bwabereye muri kiriya gihugu ndetse butahwa n’zimwe mu nshuti ze za hafi ndetse n’imiryango yabo bombi.

Nyuma yiyi mihango yose yashimiye abantu bamwifurije ishya n’ihirwe mu rugo rwe abinyujije kuri Facebook gusa yongera gutebya avuga ko nubwo yaratunzwe na Capati n’ibishyimbo byo kumuhanda ubu agiye kubivaho akajya yirira igitoki yatekewe n’umugore.

Yagize ati” Mfashe uyu mwanya nshimira abantu batandukanye banyifurije ubukwe bwiza ndetse n’abandi banyandikiye gusa simbasubirize mu gihe , mu byukuri mwarakoze kubw’urukundo mwangaragarije”.

Yongeyeho atebya agira ati “ ubu ‘Ekikomando’ Capati n’ibishyimbo mbivuyeho ngiye kujya ndya igitoki natekewe n’umugore wanjye".

Bamwe mu bantu bantu bagize icyo bavuga kuri aya magambo bashimiye uyu muraperi kubw’impanuro nziza yahaye bagenzi be mu gihe abandi bamubwiye ko har igihe azajya abikumbura akajya yibeta umugore we akajya kubifungura.

Twakwibutsa ko urukundo rwaba bombi rwamenyekanye mu mwaka wa 2017 ubwo aba bombi bakundaga kugaragara bari kumwe ndetse banifurizanya isabukuru nziza y’amavuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa