skol
fortebet

Ndanda yatangaje ko atakiri umugabo wa Anita Pendo

Yanditswe: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Abinyujije kuri Instagram konte ye ndanda yavuze ko atakibana n’Anita Pendo umaze ibyumweru bibiri amubyariye ubuheta.

Sponsored Ad

Ndanda na Anita Pendo bamaze imyaka imyaka 2 akundana aho byavuzwe ko bakundana muri 2016, ndetse muri kanama 2018 bibarutse umwana w’umuhungu witwa Tiran. Kuwa 05 Ukwakira 2018 yibarutse undi mwana wa kabiri bise Ryan.

Byagiye bivugwa kenshi ko Anita Pendo na Ndanda batandukanye, ariko aba bombi bakabyamaganira kure, ndetse ababivugaga bacecekeshwa n’inda ya kabiri uyu mugore yasamye kandi akemeza ko yayitewe n’umugabo wa mbere.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ukwakira 2018, Ndanda Alphonse abinyujije ku rubuga rwa Instagram yahishuye ko yamaze gutandukana na Anita Pendo ko ikibahuza ari abana babyaranye.

Yagize ati “Amaso yanjye ari kuri Tiran na Ryan ibindi abantu bibwira n’ibyo bibeshyera sibyo..abambaza ibijyanye na Mum wabo murekeraho plz ,abanyandikira babimbaza ukuri kwa byo ni uko ntabana nawe ntuye Kacyiru agatura Remera,,mfite ubuzima bwanjye nawe akagira ubwo, rero ndumva ndi munzira zanjye no kumenya ejo hazaza hanjye n’abana banjye.”

N’ubwo Ndanda yahishuye ko yatandukanye na Anita Pendo ntabwo yavuze igihe batandukaniye n’impamvu yabiteye.

Ibitekerezo

  • Ibi bijye bibera Abakobwa bose isomo.Ikibabaje nuko batumva ingaruka zo gusambana.
    Bo babyita "gukundana".Ngo ANITA ari mu rukundo na NDANDA.Nubwo mwakomeje kuvuga ngo bari mu rukundo,nakomeje kwandika ko ahubwo "bari mu busambanyi" kandi imana ibitubuza.Nanditse kenshi ko Ndanda namara kumuhaga azamuta.Nabyanditse kenshi,nerekana ko sex imana yayigeneye gusa abantu babana babanje guca mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,bizatuma Babura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ntacyo bimaze "kwishimisha akanya gato" hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Ni ukugira ibitekerezo bigufi.

    Nonec mwari muziko abakobwa bose ariko bavamo ba Mutima w’urugo ????? Hahahaaaaaaaaaaa

    Nonec mwari muziko abakobwa bose ariko bavamo ba Mutima w’urugo ????? Hahahaaaaaaaaaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa