skol
fortebet

Ndanda yemeje ko urukundo rwe na Anitha Pendo ruri aharyoshye

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Nizeyimana Alphonse Ndanda wahoze ari umuzamu wa Mukura VS wamaze kwinjira mu ikipe ya AS Kigali, aratangaza ko bimwe mu byatumye ava mu mujyi wa Huye akaza gutura ikigali birimo kuba akumbuye uyu mujyi no kuba yarashakaga kwegera umukunzi we.
Yabwiye itangazamakuru ko yafashe icyemezo cyo kuva i Huye kuko yumvaga akumbuye kuba i Kigali ndetse ko byamufashije kwegera Mc Anitha Pendo usanzwe ari umukunzi we binavugwa ko yamuteye inda.
Avuga ku rukundo rwe na Anitha Pendo yasubije aseka (...)

Sponsored Ad

Nizeyimana Alphonse Ndanda wahoze ari umuzamu wa Mukura VS wamaze kwinjira mu ikipe ya AS Kigali, aratangaza ko bimwe mu byatumye ava mu mujyi wa Huye akaza gutura ikigali birimo kuba akumbuye uyu mujyi no kuba yarashakaga kwegera umukunzi we.

Yabwiye itangazamakuru ko yafashe icyemezo cyo kuva i Huye kuko yumvaga akumbuye kuba i Kigali ndetse ko byamufashije kwegera Mc Anitha Pendo usanzwe ari umukunzi we binavugwa ko yamuteye inda.

Ndanda avuga ko aryohewe n’ubuzima bw’urukundo arimo

Avuga ku rukundo rwe na Anitha Pendo yasubije aseka cyane ati "Ibyo bintu ndumva uko babivuga niko biri, nta kindi kintu nabivugaho. Turi mu rukundo ntabwo nabica ku ruhande gusa ni ubuzima busanzwe, ni ibintu byiza cyane, murakoze.”

Anita Pendo ukunda kwiyita ‘umukobwa wirwanyeho’ mu minsi ishize nawe yabwiye itangazamakuru ko afite umukunzi w’umusore yasimbuje Producer David wo muri Future Records bakundanye igihe kinini bagatandukana ku bushake bwa bombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa