skol
fortebet

Ndashaka kwereka abanyarwanda igitaramo cy’umuriro uzabura afite ikibazo– Harmonize

Yanditswe: Friday 23, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Mu kiganiro n’ Itangazamakuru Harmonize yatangaje ko azereka abanyarwanda igitaramo cy’ imbonekarimwe .
Kuri uyu wa kane taliki 22 Werurwe nibwo umuhanzi Harmonize ukomoka mu igihugu cya Tanzania yasesekaye hano i Kigali aho aje mu gitaramo cyo gutangiza inzu ifasha Safi ndetse na Marina izwi ku izina rya ‘The Mane Music Label’ ,ndetse kuri uyu mugoroba habaye ikiganiro n’ itangazamakuru aho batangaje bimwe mu bizaranga iki gitaramo . Ibibazo bitandukanye byabajijwe Bad Rama umuyobozi mukuru (...)

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’ Itangazamakuru Harmonize yatangaje ko azereka abanyarwanda igitaramo cy’ imbonekarimwe .

Kuri uyu wa kane taliki 22 Werurwe nibwo umuhanzi Harmonize ukomoka mu igihugu cya Tanzania yasesekaye hano i Kigali aho aje mu gitaramo cyo gutangiza inzu ifasha Safi ndetse na Marina izwi ku izina rya ‘The Mane Music Label’ ,ndetse kuri uyu mugoroba habaye ikiganiro n’ itangazamakuru aho batangaje bimwe mu bizaranga iki gitaramo .

Ibibazo bitandukanye byabajijwe Bad Rama umuyobozi mukuru wa ‘The Mane Music Label ‘ndetse n’ abahanzi afasha bagarutse ku dushya tuzaranga iki gitaramo ndetse bashishikariza abantu bose gutanga inkunga yabo bitabira igitaramo.

Yagize ati “ Ndasaba abanyarwanda bose kuzitabira igitaramo cya The Mane Launch kuko bizaba ari uburyohe kuko abahanzi bose bamaze iminsi mu myitozo kugirango babashimishe".

Kubera ibihe by’ imvura turimo babajijwe niba bidashobora gutuma habaho isubikwa ry’ igitaramo ,yasubije avugako bishobora kubaho gusa niyo byabaho yaba ari imvura y’ umugisha.

Yagize ati “ Yego imvura ishobora kugwa gusa ntibizabatere ubwoba niyo yagwa yaba ari imvura y’ umugisha”.

Biteganyijwe ko igitaramo kibanza kizabera i Musanze kuruyu wa Gatanu taliki ya 23 Werurwe 2018 bazaririmba mu buryo bwa “Play Back “ Taliki 24 i Kigali bazaririmba mu buryo Live.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa