skol
fortebet

Ndimbati yavuze ku bantu bamutuka bamuhora ko akomeje kwigaragaza mu myambaro y’igitsina gore [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 07, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ndimbati umwe mu bamaze kumenyekana muri filime nyarwanda, muri iyi minsi ari mu bagezweho kubera bimwe mu byo akina muri Papa Sava iri mu zikunzwe mu Rwanda.

Sponsored Ad

Akunze gufatwa nk’umukinnyi wa filime usetsa ndetse mu minsi ishize aherutse gutangaza benshi yambara ikanzu.

Uyu mugabo yavuze ko we muri filime ahagaze neza ndetse ari kwishimira urwego agezeho mu gukina ndetse byanazamuye izina rye muri rusange.

Uwihoreye Jean Bosco Moustapha wamenyekanye nka Ndimbati ahamya ko uburyo akina atari ko ateye mu buzima busanzwe.

Abajijwe ku mashusho amaze iminsi azengurutswa ku mbuga nkoranyambaga yambaye nk’abakobwa cyangwa se atwite, yavuze ko asanga abantu bakunda ibyo akina kubera ko uretse n’ababimubwira nawe abibona abantu bahererekanya amashusho y’ibyo akina.

Abajijwe niba ibyo amaze iminsi akina yigize nk’abagore cyangwa abakobwa muri rusange bitajya bimugora yagize ati”Ikintu nkora cyose ni uko mba numva ngishoboye. Ikingora nta n’umwanya ngiha.”

Ku kijyanye niba nta bantu bajya bamutuka kubera ibyo akina, yavuze ko atacibwa intege n’abamutekereza nabi kuko aba afite abandi benshi bakunda ibyo akora.

Ndimbati kugeza ubu wimuriwe mu mudugudu wa Karama yashimiye Perezida Kagame watumye akabya inzozi. Iyo muganira yivugira ko yakuze yumva azatura mu itaje ubu yatujwemo mu minsi ishize.

Abajijwe impamvu yahawe aho gutura kandi atari mu cyiciro cy’abakene, Ndimbati yavuze ko amazu batujwemo atari agenewe abakene ahubwo ko ari ingurane bahawe z’ubutaka bwabo bwari mu manegeka.

Uyu mukinnyi wa Filime yavuze ko mu rugo ibyo akina babifata neza kuko abafana ba mbere be ari abo mu rugo iwe, bityo ngo ibyo akina byose abiterwamo imbaraga n’umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa