skol
fortebet

Ndiyizeye, Christopher bizarangira mutsinze –Bruce Melody

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Bruce Melody yavuze ko guhangana na Christopher mu irushanwa rya PGGSS 8 bitoroshye gusa ko bizarangira amutsinze.

Sponsored Ad

Ku wa gatandatu taliki ya 14 Nyakanga 2018 nibwo hazasozwa irushanwa rya PGGSS 8 , aho kugera magingo ya abahanzi babiri barimo Bruce Melody ndetse na Christopher aribo bari guhabwa amahirwe yo kwegukana iki akayabo k’amafaranga yashyizweho .

Mu kiganiro Umuseke uherutse kugirana na Bruce Melody yavuze ko mu bitaramo bine(4) bamaze gukora hari aho yagiye yitwara neza ngo nubwo hari aho bitagiye bimugendekera uko we aba abyifuza mu bafana.

Ati “ Mu bitaramo bine tumaze gukora hari aho byagiye bisa nk’ibigorana ku bafana cyane nka Musanze na Huye nubwo bagiye baza nyuma ariko muri Gicumbi na Rubavu ho byangendekeye neza cyane”.

Melody yakomeje avuga ko afite ikizere 100% cyo kwegukana iri rushanwa ngo kuba benshi bamuha amahirwe niyo mpamvu ya mbere.

Abajijwe impamvu nyamukuru ashingiraho avugako ashobora gutwara PGGSS 8 ,yavuze ko kuba akora indirimbo igakundwa cyane mu bafana bimuhesha amahirwe yo kuba yatwara PGGSS 8 , aho yanagarutse ku bantu bagenda bamugereranya na Christopher nawe ngo ahanini abona ko ariwe bahatanye aho yababwiye ko bizarangira amutsinze

Yagize ati” Ntabwo byoroshye guhangana nawe rero, ariko njye ndiyizeye kuko bizarangira mutsinze”.

Iri rushanwa rizatangirwamo ibihembo bibiri, uyu mwaka ngo Bruce Melody arashaka guca agahigo byose akazabyegukana ku buryo azaba ariwe muhanzi wa mbere utsindiye amafaranga menshi kuva iri rushanwa ryatangira muri 2010 .Hazatangwa igihembo cyuwatowe cyane biciye mu kugura inzoga ya Primus ndetse hatangwe icy’umuhanzi wegukanye irushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa