skol
fortebet

Ne-Yo yigishishijwe na gahunda ya “Guma mu rugo”

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ne-Yo ukunzwe cyane ku isi yavuze ko Gahunda ya Guma mu rugo yamuhaye umwanya wo gutekereza ku buryo yakora ubukwe n’umugore akunda kuko yaje gusanga atakomeza kubaho atagira umukunzi kandi yaramwigeze.

Sponsored Ad

Shaffer Chimere Smith wamamaye ku isi nka Ne-Yo yavuze ko agiye kureba uko asubirana n’uwahoze ari umugore we Crystal Renay bari baratandukanye bamaranye imyaka mike nyuma yo gusezerana kubana nk’umugore n’umugabo muri 2016.

Ne-Yo yari yemereye abafana be ko yatandukanye n’umukunzi we mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka ariko gahunda ya Guma mu Rugo yasanze Crystal Renay nawe ari ingenzi cyane mu bintu akeneye.

Mu kiganiro Ne-Yo yagiranye n’ikiganiro cyitwa Chicago Morning Show, uyu muhanzi yavuze uko yakoze isuzuma agasanga agomba kubyutsa umubano we “Reka mvuge gutya. Iyo uhuye n’ibihe nk’ibi by’icyorezo ukabona abantu bapfa buri munsi, imbaga ikagenda buri gihe. Biguha umwanya wo gushyira ibintu mu buryo,utitaye ku mpamvu izi n’izi, ntabwo ku rukundo rugira iherezo ndavuga umubano udafite icyo ushingiyeho”.

“Urwo ni rwo rukundo nshaka gusobanura, Ubukire , Ubukene, ubwamamare, ntawe ugukunda, ntawe ukuzi ntabwo mbyitayeho, abantu benshi barabikunda ariko ibyo ntacyo bintwaye”. Ne-Yo abwira umunyamakuru Kendra G impamvu agomba gusubirana n’umugore yakunze kuva kera.

Umuhanzi Ne-Yo w’imyaka 40 umwaka ushize mu kwezi kwa Nzeri yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo cyo Kwita Izina hamwe n’abandi bahanzi b’abanyarwanda, na nyuma ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asezeranya abaturage b’ i Kigali kumenyekanisha u Rwanda anabashimira uburyo yakiriwe bidasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa